issa
Fela Kuti yashimiwe guteza imbere Afrobeats

Apr 15, 2026 - 09:57
 0

Inzu ndangamurage Rock&Roll Hall of Fame izwiho gushimira abahanzi bagize uruhare mu guteza imbere umuziki wo mu njyana ya Rock.

Umunyabigwi Fela Anikulapo Kuti wateje imbere umuziki uri mu njyana ya Afrobeats yashyizwe ku rutonde rw’abashimirwa umusanzu bagize mu guteza imbere ubuhanzi n’umuco.

Ni urutonde rwagiye hanze ku wa 14 Mata 2026 aho bagomba gushyira mu nzu ndangamurage mu muhango utegerejwe ku wa 14 Ugushyingo 2026 muri Peacock Theater I Los Angeles. Uwo muhango uzaca imbona nkubone kuri ABC na Disney+.

 Rock&Roll Hall of Fame,ni igikorwa cyatangiye mu 1983 aho abashimirwa bashyirwa mu nzu ndangamurage iri I Cleveland muri Ohio. Umuhanzi ushimirwa agomba kuba yarashyize hanze indirimbo cyangwa se umuzingo mu myaka 25 ishize.

Ibi rero binahura na Fela Kuti umaze imyaka 29 apfuye. Hashimirwa abahanzi, abatunganya indirimbo n’abandi bagize uruhare mu guteza imbere umuziki wo mu njyana ya Rock.Fela Kuti ari kumwe n’abandi bahanzi b’abanyabigwi;Queen Latifah, Celia Cruz, MC Lyte na Gram Parsons.

Queen Latifah ari mu bazashyirwa mu nzu ndangamurage

Fela Kuti yabonye izuba mu 1938. Yavukiye muri Nigeria. Yahuje injyana zitandukanye zirimo Jazz,Funk na Yoruba abikuramo injyana yise Afrobeats ariyo iri kwamamara ku isi hose. Umuziki wa Fela Kuti wazanye impinduka muri politiki dore ko yarwanyije ruswa n’akarengane. Yafashwe inshuro zirenga 200 n’igisirikare cya Leta. Leta ya Nigeria yigeze kumuca arahunga ahagana mu 1977. Ni na wo mwaka yasorejeho urugendo rwo ku isi ajya mu bundi buzima butazima. Ijwi rye ntiryapfuye kuko abahanzi nka Burna Boy, baterwa ishema no kusa ikivi yatangiye.