issa
Kimisagara: Umukobwa yabyariye mu muhanda bitungura benshi (Amafoto)

Apr 20, 2026 - 14:04
 0

Umukobwa w'imyaka 23 y'amavuko witwa Samantha Kubwimana, yabyariye mu nzira iherereye mu Kagari ka Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, bitungura benshi mu bamurebaga.

Ibi byabaye saa sita z'amanywa yo kuri uyu wa mbere tariki 20 Mata 2026.

Ubwo uyu mukobwa yafatwagwa n'igise, abandi bagore bahise bamworosa ibitenge mu nzira basaba abagabo bose kuva Aho inda yari imufatiye kugira ngo abyare neza.

Abatangabuhamya babwiye UKWELITIMES ko Samantha ari umumaline ndetse yibera mu muhanda kubera ko atangira aho kuba.

Uwitwa Uwamahoro yagize ati " Ntaho agira ho kuba nta se na nyina agira yirarira mu muhanda."

Undi mugore yagize ati ' Dufite impungenge z'uyu mwana gusa."

Samantha Kubwimana wibarutse umwana w'umukobwa, nawe yabwiye UKWELITIMES ko yibera mu muhanda asaba abagiraneza kumufasha.

Yagize ati "Nta babyeyi ngira uwanteye inda nawe duherukana amfata ku ngufu kuva ubwo sindamubona."

Ubwo twateguraga iyi nkuru nta muyobozi n'umwe wari wageze mu nzira y'aho uyu mubyeyi yabyariye.

Umwana yabyaye

Ababyeyi bahise bamuha igikoma