Perezida Putin ntari ku rutonde rw'abagize itsinda rigomba kwitabira ibiganiro by'u Burusiya na Ukraine
Nyuma y’uko mu minsi ishize Perezida Putin yari yemeje kwitabira ibiganiro by’amahoro na mugenzi we wa Ukraine Zelensky, kuri ubu amakuru atangazwa n’uko Atari bwitabire iyo gahunda.
Vladimir Putin, Perezida w’u Burusiya kugeza ubu ntabwo ari mu itsinda ry’intumwa z’u Burusiya riri bwitabire ibiganiro by’amahoro bigomba kubera muri Turukiya kuri uyu wa 15 Gicurasi 2025.
Tariki 11 Gicurasi, nibwo Putin yatangaje ko igihugu cye cyifuza guhurira na Ukraine mu biganiro bitaziguye, agaragaza ko yifuza ko bibera muri Turukiya.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu nibwo Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Kremlin , byatangaje ko Perezida Putin atari ku rutonde rw’abaza guhagararira u Burusiya mu biganiro i Istanbul.
Abantu umunani, barimo uwahoze ari Minisitiri w’Umuco, ndetse n’impuguke enye zifasha itsinda nibo bahagarariye u Burusiya .
Gusa n’ubwo Putin yagaragaje ko u Burusiya buzitabira ibi biganiro, ntabwo yasobanuye niba azajyayo, gusa Ukraine ndetse n’ibihugu byo mu Burengerazuba byasabaga ko ariwe ubwe uzigirayo.


Kinyarwanda
English
Swahili









