Kigali:Umukobwa w'imyaka 14 wabyawe n'uwakoraga uburaya akomeje gutabaza
Umwana w'umukobwa wibera mu muhanda uvuka mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, akomeje gutabaza asaba ko ubufasha ubuyobozi kugira ngo abone aho kuba ave mu buzima bwo mu muhanda.
Umwana w'umukobwa wibera mu muhanda uvuka mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, akomeje gutabaza asaba ko yahabwa ubufasha kugira ngo abone aho kuba, ave mu buzima bwo mu muhanda.
Uyu mwana yabwiye UKWELITIMES, ko nyina yitabye Imana ndetse ubuzima bwe bwose yari atunzwe no kwigurisha (Indaya).
Yemeza ko kuba nyina yari indaya ndetse na se yari azwiho gucuruza urumogi ari byo byatumye yisanga mu buzima bwo mu muhanda kubera ko nyuma y'uko se afunzwe na nyina akitaba Imana yabuze ahantu ho kuba.
Yagize ati " Papa ubu ari i Mageragere, baramufunze kuko yacuruzaga urumogi, mama we yarapfuye ariko papa nkeka ko ntabyo yari yamenya , gusa ubona ko aribyo byatumye mera gutya."
Yakomeje agira ati " Nawe reba nta muntu n'umwe ujya unyumva cyangwa ngo amfashe kubera ko nabyawe n'indaya kandi wumve ko mpora nsaba ubufasha kugira ngo mve mu muhanda."
Yongeyeho ko hari ubwo umugiraneza amutwara iwe nyuma bazamubwira ko nyina yari indaya akamwirukana.
Ati " Hari aho nagiye barankunda cyane ariko umupapa waho baza kumubwira ko mama yari indaya arambwira ngo ngende ntishobora amwana wabyawe n'indaya ngo nazanabyigisha abana be."
Akomeza avuga ko n'ubuyobozi bwanga kumufasha bitewe n'uko bwari buzi nyina mu gihe we yifuza kuva mu buzima mu muhanda.
Ati "Nifuza kwiga nk'abandi bana bose ariko simbona ayo mahirwe, mu muhanda bagufata ku ngufu uhigira ibintu bibi byinshi cyane niyo mpamvu mba ntahashaka mpora nshakisha abahankura."


Kinyarwanda
English
Swahili









