
Ifaranga ry'u Burundi rikomeje guta agaciro ku isoko mpuzamahanga no mu karere
Ifaranga ry'u Burundi rikomeje gutakaza agaciro aho rikomeje kugwa cyane ugereranije n'amafaranga mpuzamahanga ndetse n'ay'ibihugu by’ibituranyi.
Kugeza ubu, idolari y’Amerika ririmo kuvunja amafaranga arenga 7,000 y’u Burundi (BUF) ku isoko , mu gihe ifaranga ry’akarere ryo ngo rifite agaciro, kikubye kabiri amafaranga y’u Burundi.
Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 4 Werurwe, mu biro by’ivunjisha bitandukanye mu Burundi ishilingi ryo muri Tanzania rigurishwa 2FBU, amashiringi yo muri Uganda akagurishwa 3 naho iry’u Rwanda rigurishwa 5.15.
Uku guta agaciro kwifaranga ry’u Burundi ngo usanga rigira ingaruka zitaziguye mubukungu bw'igihugu bikanatera izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga, ikindi kandi bigatuma ikiguzi cyo kubaho kigenda cyiyongera ku baturage b’Uburundi.
Kuzamuka kw'ibikomoka kuri Peteroli nabyo bikomeje gutuma ikibazo cy'inzara mu Burundi aho usanga ibinyabiziga bimwe biba byibera mu ngo aho kujyanwa mu mirimo itandukanye.
Source: RPA