Rutsiro: Yatawe muri yombi akekwaho kwiba ibendera ry’Igihugu ku Kagari
Umugabo w’imyaka 22 wo mu Karere ka Rutsiro, yatawe muri yombi akekwabo kwiba ibendera ry’Igihugu ku biro by’Akagari, nyuma aza kuba ari nawe uhamagara umuyobozi w’ingabo ko aribonye munsi y’urugo rwe.
Uyu mugabo yafatiwe ku tariki ya 9 Ukwakira 2025 mu Mudugudu wa Kabuga mu Kagari ka Ruhingo mu Murenge wa Gihango, nyuma y’iperereza ry’inzego zitandukanye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, Rutayisire Munyambaraga Deogratias, yahamirije IGIHE aya makuru.
Yagize ati “Mu masaha y’igitondo ni bwo twamenye ko ku biro by’Akagari habuze ibendera dutangira gushakisha, maze umugabo w’imyaka 22 ahamagara umuyobozi w’ingabo ko aribonye munsi y’urugo, tujyayo dusanga risa nk’aho ritaharaye ahubwo rihashyizwe muri icyo gitondo, ari naho twahereye tumufunga.”
Yaboneyeho gusaba abaturage kwita ku irondo, kubaha no gutinya ibirango by’Igihugu kuko ufashwe abyangiza abiryozwa.
Uyu mugabo akimara gufatwa yahise ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya Gihango mu gihe iperereza rigikomeje.


Kinyarwanda
English
Swahili









