
Imvura yaguye muri uku kwezi kwa Mata, yahitanye ubuzima bw’abantu 52
Umuyobozi Mukuru ushinzwe kurwanya ibiza muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, MINEMA, Rukebanuka Adalbert, yabwiye abanyamakuru ko habaruwe ahantu hagera kuri 390 habaye Ibiza naho abantu 52 babura ubuzima.
Ati: “Kuva tariki ya 1 Mata kugeza ku ya 16 Mata, twabaruye ahantu 390 habaye ibiza aho abantu 52 bapfuye.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ibiza byabaye muri uku kwezi byasize abantu 107, bakomeretse, inzu 19 zisenyuka burundu na ho 731 zirangirika
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, ivuga ko mu Rwanda hari uduce 522 turi mu byago byo kwibasirwa n’ibiza, tukaba turimo ingo 22,000 zituwe n’ababarirwa mu 97,000.
Yongeyeho ko imvura yasenye ibikorwaremezo bibarirwa mu 117, inangiza hegitari z’imyaka y’abaturage zibarirwa mu 25,000.
MINEMA ivuga ko imvura igomba gukomeza kugwa kugeza mu kwezi gutaha kwa Gicurasi, ndetse ko hari ingo zibarirwa mu 1,600 ziherereye mu turere umunani abazituye bakwiye kwimurwa byihuse.
Kugeza ubu imiryango 800 ituye mu bice by’icyaro imaze kwimurwa, kuri ubu ikaba yarashakiwe aho kuba hadashyira ubuzima bw’abayigize mu kaga.