
Joseph Kabila wabaye Perezida wa DRC yageze i Goma
Amakuru akomeje gutangazwa n’ibinyamakuru mpuzamahanga birimo Africa Intelligence na RFI, aravuga ko kuri uyu wa Gatanu taliki 18 Mata 2025,aravuga ko Joseph Kabila yamaze gusesekara I Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu wabaye Perezida wa Congo imyaka 18, yari amaze igihe mu Gihugu cya Zimbabwe aho yari amaze umwaka urenga yarahahungiye.
Icyo gihe yavuze ko agiye kuhaza kuko igihugu cyifashe nabi mu rwego rw’umutekano “no mu zindi nzego zose z’ubuzima bw’igihugu”, kugira ngo afashe gushaka ibisubizo.
Agitangaza ibi, byavuzwe ko yaba agiye guhuza imbaraga na M23, mu gihe ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi bwakunze kumushinja kuba umuterankunga mukuru w’uyu mutwe.