Joseph Kabila wabaye Perezida wa DRC yageze i Goma

Apr 18, 2025 - 20:53
 0

Amakuru akomeje gutangazwa n’ibinyamakuru mpuzamahanga birimo Africa Intelligence na RFI, aravuga ko kuri uyu wa Gatanu taliki 18 Mata 2025,aravuga ko Joseph Kabila yamaze gusesekara I Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu wabaye Perezida wa Congo imyaka 18, yari amaze igihe mu Gihugu cya Zimbabwe aho yari amaze umwaka urenga yarahahungiye.

Mu minsi ishize Kabila, yari yatangaje ko agiye kugaruka mu gihugu cye ariko akanyura mu Burasirazuba bwa Congo ahakomeje kubera imirwano ya FARDC na M23

Icyo gihe yavuze ko agiye kuhaza kuko igihugu cyifashe nabi mu rwego rw’umutekano “no mu zindi nzego zose z’ubuzima bw’igihugu”, kugira ngo afashe gushaka ibisubizo.

Agitangaza ibi, byavuzwe ko yaba agiye guhuza imbaraga na  M23, mu gihe ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi bwakunze kumushinja kuba umuterankunga mukuru w’uyu mutwe.

Apr 18, 2025 - 22:20

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.