issa
Ngoma: Hatangijwe ubukangurambaga bwo guhinga umurima w'igikoni

Jan 28, 2026 - 19:56
 0

Ubwo bukangurambaga bwo guhinga umurima w'igikoni buzamara ukwezi bwabereye mu mirenge yose yo mu karere ka Ngoma. Ubwo yabutangizaga mu Murenge wa Gashanda, umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage yasabye ababwitabiriye guhinga umurima w'igikoni kubigira umuco mu rwego rwo gukumira indwara ziterwa n'imirire mibi.

Kuri uyu wa Gatatu mu Murenge wa Gashanda, niho hatangirijwe ubukangurambaga bwo guhinga umurima w'igikoni ku rwego rw'Akarere ka Ngoma. Ubwo bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti" Gira umurima w'igikoni ugire ubuzima bwiza."  Ni ubukangurambaga bwitabiriwe n'abaturage n'abayobozi barimo umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Imibereho y'abaturage.

Abaturage basobanuriwe ko ubu bukangurambaga buzakomeza gukorwa mu midugudu yose bukazageza ku wa 27 Gashyantare 2026. Ubwo  bukazashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’inzego z'ubuyobozi n'ibigo by'amashuri, hagamijwe kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana bato ndetse n'abagize umuryango muri rusange.

Mu butumwa yagejeje ku baturage bitabiriye ubwo bukangurambaga mu Murenge wa Gashanda, umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage mu karere ka Ngoma, Mukayiranga Marie Gloriose yabasabye ko guhinga umurima w'igikoni bagomba kubigira umuco.

Yagize ati “Umurima w’igikoni ni igisubizo cyoroshye kandi kirambye cyo kurwanya igwingira no guteza imbere imirire myiza. Turasaba buri muryango kubigira umuco.”

Visi Meya Mukayiranga yanasabye abafatanyabikorwa b'Akarere n'abayobozi b'amashuri gukomeza kugira uruhare muri ubwo bukangurambaga ndetse bakagira uruhare mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryabwo.