Nyamasheke: Abarwayi bishyura ibihumbi 14 Frw by’urugendo kubera ivuriro ridakora
Abatuye ku Kirwa cya Mushungo cyo mu Murenge wa Kilimbi, Akarere ka Nyamasheke babangamiwe n’urugendo bakora bajya kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Karengera, nyuma y’aho Akarere gahagaritse rwiyemezamirimo wakoreraga mu ivuriro ry’ibanze rya Mushungo.
Mu 2019 nibwo ivuriro ry’ibanze rya Mushungo ryubatswe kugira ngo rifashe abatuye kuri iki kirwa cyo mu Kiyaga cya Kivu bajye babona serivisi batavunitse.
Rikimara kubakwa ntabwo ryahise ribona urikoreramo, kuko byasabye imyaka itatu ngo ribone rwiyemezamirimo uribyaza umusaruro.
Rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo kubyaza umusaruro iri vuriro yarikoreyemo imyaka ibiri ahangana n’imbogamizi zo kuba kwishyuza byaramugoraga kuko nta network ihangije ya telefone iri kuri iki kirwa.
Byageze mu 2024 akarere kamwambura iri soko kuko ngo kasanze afite irindi vuriro kandi amabwiriza avuga ko ivuriro ry’ibanze rihabwa umuntu udafite irindi vuriro.
Mukandanga Thacienne, umaze imyaka 17 ari umujyanama w’ubuzima ku kirwa cya Mushungo yabwiye IGIHE ko kuva iri vuriro ryahagarika gutanga serivisi umuntu ukeneye ubutabazi bwihuse yishyura ibihumbi 14Frw.
Ati “Umurwayi ukeneye ubutabazi bwihuse bisaba ko duhamagara ubwato bwa moteri, akishyura ibihumbi 14Frw kugira ngo agere ku Kigo Nderabuzima cya Karengera”.
Ayo 14.000Frw arimo 5000 Frw yo kugura lisansi iva ku Mushungo igera ku cyambu cya Tara, ibihumbi 2000Frw yishyura umusare na moto ya 3500Frw iva ku cyambu igera ku Kigo Nderabuzima cya Karengera.
Ati “Icyifuzo cyacu ni uko Ivuriro rya Mushungo ryahabwa umuforomo uhoraho wishyurwa na Leta, kuko rwiyemezamirimo nawe hari ubwo agera hagati agacika intege mu gihe hatari abarwayi benshi”.
Ribakare Joel avuga ko mu ngaruka baterwa no kuba iri vuriro ridakora harimo no kuba umurwayi agera ku kigo nderabuzima yarembye kurushaho kubera urugendo rurerure.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, avuga ko amavuriro y’ibanze, akora binyuze mu masezerano ubuyobozi bw’Akarere bugirana n’uwikorera, kandi uwo wikorera akaba akeneye abaforomo.
Ati “Muri iyi ntara tubura abaforomo baza kuhakorera, n’uje kuhakorera amara iminsi mike agasezera. Minisiteri y’Ubuzima hari gahunda yashyizeho yo kongera umubare w’abaforomo n’abaganga dufite icyizere ko ikibazo cy’abaforomo bake kizagera aho kigakemuka burundu”.
Meya Mupenzi avuga ko Ivuriro ry’Ibanze rya Mushungo kuva ryakwamburwa rwiyemezamirimo wari urifite rwasubijwe ku isoko ngo ryongere ripiganirwe ariko ko kugeza ubu nta wundi uraritsindira.
Ikirwa cya Mushungo gituwe n’imiryango 157 ibarurwamo abarenga 700.


Kinyarwanda
English
Swahili









