Tanganyika: Abarenga  100 bamaze kwandura icyorezo cya Cholera mu cyumweru kimwe

May 4, 2025 - 09:12
 0

Intara ya Tanganyika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yibasiwe n’icyorezo  cya kolera, aho kuva mu ntangiro z’ki cyumweru mu turere twa  Nyemba na Kalemie habaruwe abantu barenga ijana bibasiwe n’iki cyorezo ndetse abagera kuri babiri kikaba cyarabahitanye.

Ni ikibazo cyagaragajwe na Dogiteri Wilma Lwabola, ukuriye ibiro bishinzwe amakuru n’itumanaho mu ishami ry’ubuzima mu ntara ya Tanganyika.

Nk’uko Dogiteri Wilma Lwabola yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu taliki 03, ngo iki kibazo cyatewe no gukoresha amazi yo kunywa yanduye bityo akaba ari  kimwe mu bintu by'ingenzi byagize uruhare muri iki cyorezo cya kolera.

Yagize ati: "Intara yacu yahuye n'ikibazo cyo kubura amazi, amazi yo kunywa mugihe cyiminsi 7. Biragaragara ko kuri twe, ari ikintu cyongera ubukana bw’icyorezo cya kolera, cyane cyane muri zone ebyiri ziherereye mu mujyi ya Kalemie na Nyemba. Cholera ihoraho, ariko hariho ibintu biyitera cyangwa biyongerera imbaraga, harimo kubura amazi yo kunywa meza. 

Nyuma yo kubona iyo mibare, abaturage bo muri utwo duce bashishikarijwe kugana  amasoko y’amazi meza bakirinda ayavomwe ku migezi irimo amazi yanduye. 

May 4, 2025 - 09:13

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.