Kayanza: Abantu 19 barumwe n'imbwa babura imiti
Mu gace ka Gahombo, mu ntara ya Kayanza mu Majyaruguru y’Uburundi, haravugwa ikibazo Cy'imbwa z’inzererezi zimaze kuruma abagera kuri 19 kuva muri Gashyantare uyu mwaka.
Abarumwe n’imbwa bataka ko bativuza bihagije kubera ibura ry'imiti irinda ibisazi bityo ngo bakaba bahangayikishijwe n'uko ibisazi bishobora kwiyongera.
Nk’uko abayobozi bashinzwe ubuzima mu gace ka Gahombo babitangaza, ngo kubura kw'iyo miti bituma abaribwa n’imbwa baba bafite ibyago byinshi byo kwandura ibisazi. Ni ikibazo giteye impungenge kuko usanga bahorana ubwoba bwa hato na hato.
Aba bayobozi barasaba leta n’abafatanyabikorwa mu nzego z’ubuzima kubagezaho iyo miti kandi hakanashyirwaho ingamba zikumira izo mbwa. Barahamagarira abaturage kongera ingufu mu kugenzura no gukaza umurego mu guhiga imbwa zizerera kugira ngo zidakomeza kubarya.


Kinyarwanda
English
Swahili









