
Killaman yasubiranye You Tube Channel ze
Umukinnyi wa filime akaba na rwiyemezamirimo muri sinema Nyarwanda Killaman, ari mu byishimo nyuma y'uko You Tube Channel ze Enye zibwe ari ko bakazigarura.
Killaman ari mu byishimo nyuma y'uko shene ze za YouTube zari zibwe, yongeye kuzisubirana abifashijwemo na DC Clement.
Mu butumwa Killaman yacishije ku mbuga nkoranyambaga ze, yashimiye abantu bamusenge kugira ngo zigaruke by'umwihariko DC Clement, akaba yemeza ko ubu agiye gukomeza guhereza filime abakunzi be.
Ni shene zaburiwe irengero tariki 21 Werurwe 2025, aho yari yamaze kwiyambaza Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo bamufashe gushaka uwaba yamwinjiriye akazitwara.
Ubwo izi shene zaburaga, abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bakaba baravuze ko ari prank yateguye, ariko nawe yabiteye utwatsi avuga ko atari byo.
Ati "Ntabwo numva ko nakora 'prank' nkabizanamo ubuyobozi njyewe, ubwo sinzi agatuza naba maze kuzana katuma njya gukina n'ubuyobozi."
Killaman yabuze shene ze nyuma y'uko n'ubundi yari amaze iminsi agarukwaho cyane ko yugarijwe n'ubukene, ndetse bwatumye agurisha imodoka ye.