Davido yihakanye umukobwa uri kumwita Se
Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria no muri Afurika, David Adeleke uzwi ku izina rya Davido, yatangaje ko hatari ukuri mu byo bamuvugaho byo kuba se w’umukobwa ukomeje kwiyitirira ahantu hose ku mbuga nkoranyambaga.
Mu butumwa uyu muhanzi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko atigeze agirana umubano na Nyine wuyu mukobwa ukomeje kuvuga ko ari Se, ashimangira ko ibiri kuvugwa byose ari ibihuha cyane ko nta na gihamya ihari uyu mukobwa agaragaza ko ari Se
Uyu muhanzi yavuze ko bakoze 'DNA test' mu bitaro bigera kuri 5 ariko ibisubizo bigasohoka bigaragaza ko atari Se mu maraso. Davido avuga ko yahisemo ibitaro 3 byo gukoreramo iri suzuma rya DNA, naho ibindi bitaro 2 bisigaye uyu mukobwa na nyina bakaba aribo babyihitiramo.
Davido yavuze ko iki kidakwiye gukura abakunzi be umutima kuko uyu mukobwa na nyina bakomeje kumwiyitirira nta kimenyetso bafite kigaragaza ko ari Se wuyu mukobwa, ikindi kandi ko ibi nta buremere ari kubiha, gusa akongera akavuga ko atazongera kubivugaho ndetse ko adashaka undi muntu uzongera kugira icyo abimubazaho kuko inyandiko zo kwa muganga zibisobanura byose.
Si ubwa mbere uyu muhanzi ashinjwe kuba Se w'umwana runaka, kuko mu bihe bitandukanye hagiye havugwa inkuru z'abagore bamushinja kumutera inda ariko kenshi bikarangira bigaragaye ko bishakiraga indonke cyangwa byari ukumusebya.


Kinyarwanda
English
Swahili









