Yatwawe n'umuziki areka ishuri! Byinshi kuri Diez Dola wahariye ubuzima bwe umuziki

Mar 28, 2025 - 19:20
 0

Diez Dola ni umwe mu bahanzi b'ikiragano gishya mu muziki w'u Rwanda, gusa uzwiho gukora imiziki yihariye mu buryo bwe budasanzwe.

Kayumba Caleb, amazina nyakuri ya Diez Dola yatangiye kumenyekana cyane binyuze mu ndirimbo ye 'Sad Generation(Dunhill)' yagiye hanze mu 2023.

Nyuma yaho yagiye akora izindi ndirimbo zakunzwe cyane n'urubyiruko, nka 'Toxic Love','What If', Step Father', 'Zangalewa' na 'Ratata' aheruka gushyira hanze.

Diez Dola ubwo yaganiraga na radiyo B&B Kigali FM, yagarutse ku mateka ye n'umuziki avuga ubuzima bwe yabuhariye uyu mwuga kugeza no mu busaza.

Yagize ati "Njyewe nahisemo gukora ibyo nzi, ku buryo naho byakwanga naba nk'aba basaza usanga bacuranga gitari ku muhanda."

Uyu muhanzi kandi yavuze ko kubera gukunda umuziki ndetse yumvaga awushoboye, byatumye ava mu ishuri ageze mu mwaka wa kane w'amashuri yisumbuye, ahitamo kujya kuwiga mu gihe cy'umwaka umwe.

Mu ishuri aho yigaga ibijyanye n'ikoranabuhanga rya mudasobwa, Diez Dola avuga ko yazaga mu banyeshuri ba nyuma gusa yagera mu ishuri ry'umuziki akajya aba uwa mbere.

Ibi bikaba ibyaje gutuma afata umwanzuro wo gukomeza gukurikirana ibyo azi neza kandi ashoboye kurusha ibindi.

Diez Dola ni n'umwe mu banditsi beza b'indirimbo bari mu ruganda rw’umuziki mu Rwanda 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: [email protected]

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.