Igitera Alex Muhangi gutumira The Ben, ibivugwa kuri Element Eleéh na 1:55 AM, umukoro wa Kevin Kade ku isoko rya Kampala: Ikiganiro n'itangazamakuru
Alex Muhangi watumiye The Ben yasobanuye ko impamvu zituma amutumira biterwa n'uko amucururiza. Ni ibyatangajwe mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye mu kabari kitwa Maison Noire ku itariki 16 Gicurasi 2025.
Igitera Alex Muhangi gutumira The Ben, ibivugwa kuri Element Eleéh na 1:55 AM, umukoro wa Kevin Kade ku isoko rya Kampala: Ikiganiro n'itangazamakuru
Alex Muhangi watumiye The Ben yasobanuye ko impamvu zituma amutumira biterwa n'uko amucururiza.
Ni ibyatangajwe mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye mu kabari kitwa Maison Noire ku itariki 16 Gicurasi 2025.
Alex Muhangi yavuze impamvu eshanu zituma ahora atumira The Ben zirimo; kuba amucururiza amatike. Ati" Nk'umucuruzi arancururiza ikindi abagande baramukunda".
Alex Muhangi yanavuze ko izindi mpamvu ziterwa n'uko ari umuhanzi wumvikana ariko akaba abihuriyeho n'abahanzi bo mu Rwanda.
Ati" The Ben byaranze akazi yabaye inshuti, umuvandimwe kandi arumvikana"
Element Eleéh yavuze ku bimaze iminsi bivugwa ko yaba yaravuye muri 1:55 AM
Element Eleéh yavuze ku bimaze iminsi bivugwa bijyanye no gusezerera 1:55 AM. Ati" Pundit we, ndi umu producer ufite amasezerano muri 1:55 AM ariko nkaba umuhanzi wigenga. Rero ntabwo amasezerano yanjye nka Producer ntabwo yari yarangira".
The Ben yakomoye ku Rukundo abagande bamukunda
The Ben yasobanuye ko ababyeyi be bose bavukiye muri Uganda. Ati" Hano ni mu rugo kuko narahakuriye, ababyeyi banjye bavukiye hano ariko Urukundo banyereka ndukesha Imana".
Kevin Kade yavuze ku isoko rya Kampala
Kevin Kade yavuze ko agiye kongera imiziki ye, gukora indirimbo n'abahanzi bo muri Uganda nka zimwe mu nzira zizamufasha kurema iryo soko rya Kampala. Ati" Naje hano mu mushinga w'indirimbo n'umuhanzi wa hano, bakoranye na Alikiba nzakomeza nkore ibishoboka ku buryo iri soko tuzarigumana".
The Ben Live in Kampala ni igitaramo kizabera muri Kampala Serena Hotel ahitezwe abarenga 1500 bafite amashilingi ahagije.


Kinyarwanda
English
Swahili









