Imyaka 8 irashize indirimbo iranga umuziki nyarwanda igiye hanze
Umuziki nyarwanda urakura umunsi ku munsi ndetse, abahanzi nabo bariyongera gusa uvuze ko mu bakora umuziki wa vuba ugezweho ntawe urakora ngo yigaruriye imitima y'abafana nka Meddy ntiwaba ugiye kure y'ukuri.
Iyo uganira na benshi mu bakunzi b'umuziki nyarwanda, cyane imbere mu gihugu usanga benshi birahira Meddy, bavuga ko bigoye kubona undi muhanzi ufata imitima y'abakunzi be, nk'uko yabikoze cyane mbere yo gutangira umuziki uramya ukanahimbaza Imana.
Si mu Rwanda gusa kandi, kuko niyo uganiriye n'abanyamahanga benshi muri bo bakubwira ko umuhanzi bazi cyane mu Rwanda ari 'Meddy' waririmbye 'Slowly'.
Rimwe ubwo nari mu rugendo ruva i Kigali rujya i Kampala muri Uganda, tugeze i Lyantonde nganira n'umukobwa twari twicaranye ukomoka muri Liberia, gusa wiga mu Karere ka Musanze, namubajije umuhanzi yaba azi cyangwa se akunda mu Rwanda, ansubiza yitonze ati "Ni umwe waririmbye indirimbo yitwa Slowly, izina rye ni Meddy. Nkunda iriya ndirimbo cyane, namumenye na mbere yo kuza hano."
Meddy yakunzwe mu Rwanda ndetse no muhanga
Indirimbo 'Slowly' ya Meddy yahogoje abanyamahanga idasize n'Abanyarwanda, yagiye hanze ku wa 23 Kanama 2017, bivuze ko imaze imyaka 8 igiye hanze. Niyo ndirimbo yakozwe n'umuhanzi w'Umunyarwanda imaze kurebwa cyane kuri YouTube, kuko imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 120.
Mu ndirimbo kandi z'abahanzi nyarwanda zacuranzwe cyane kuri Audiomack, iza ku mwanya wa mbere kuko imaze gucurangwa inshuro zigera kuri miliyoni 5. Kuri Spotify naho iyi ndirimbo imaze gucurangwa inshuro zigera kuri miliyoni 10.
Muri rusange iyi ndirimbo mu bigaragara, iranga umuziki nyarwanda cyane ku banyamahanga kuko usanga abenshi ariyo ndirimbo bazi y'umuhanzi wo mu Rwanda.


Kinyarwanda
English
Swahili









