Victoria Kimani yarokotse ubusambanyi bwaberaga mu rugo rwa P Diddy
Umuhanzikazi wo muri Kenya, Victoria Kimami yahishuye ko rimwe yigeze gutumirwa mu rugo rwa P Diddy ariko mwuka wera akamurokora. Ni inkuru abara yiruhutsa kuko atari kumenya uko yitwara iyo yitabira biriya birori by’abambaye ubusa babaga bashize inyota bafatwa amashusho ariko mu buryo batazi.
Victoria Kimani yasinyiye gukorana n’inzu zizwiho guteza imbere abahanzi zo muri Amerika. Ni nabyo byatumye yisanga ashobora gukorana na buri muhanzi n’umu producer uzwi muri Amerika.
Mu gihe yakoranaga na producer Mario Winans yari inshuti y’akadasohoka ya P Diddy. Uyu mu producer yatumiye Victoria Kimani mu birori byo kwa P Diddy undi aramuhakanira. Yavuze ko yahuye na P Diddy inshuro imwe mu buzima bwe ariko byari byoroshye guhura na buri wese mu myidagaduro yo muri Amerika.
Hari igihe Mario Winans yigeze kuzana P Diddy ngo yumve indirimbo ebyiri za Victoria Kimani muri studio ya P Diddy. Icyo gihe yaraje arazumva aramubwira ati”Ni imiriro” arangije nta byinshi yongeyeho yahise agenda.
Victoria Kimani yatekereje ko wenda P Diddy atakunze imiterere ye ariyo mpamvu atashatse ko bagirana umubano wisumbuye. Ni muri ya myaka P Diddy yari ahararanye n’umuhanzikazi Cassie kandi ntibari bahuje igikundiro na Victoria Kimani.
Hari undi munsi Victoria Kimani yasabwe kujya gushyira amajwi mu ndirimbo ya Cassie muri studio ya P Diddy ariko imvura, ubushobozi buke bwo gutega gari ya moshi bituma atabasha kuboneka muri iryo fatwa ry’amajwi y’iyo ndirimbo. Nubwo yabuze aho ahantu, iyo asubije ibihe inyuma asanga ari Imana yamurinze kuko yashoboraga kwisanga muri bya birori akaba nawe yakoreshwa ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina ku gahato dore ko babaga basinze.

Victoria Kimani yarokotse gusambanyirizwa kwa P Diddy
Reba indirimbo ya Victoria Kimani


Kinyarwanda
English
Swahili









