issa
Hatangajwe igihe Album ya Bwiza izasohokera

May 11, 2025 - 09:25
 0

Uhujimfura Claude, umuyobozi wa KIKAC Music yasobanuye ko album '25 Shades' y'umuhanzikazi Bwiza izajya hanze ku itariki 16 Gicurasi 2025 kuko ibisabwa byose byamaze kujya mu buryo.

Bwiza uri mu bahanzikazi bagezweho amaze iminsi ateguje abafana be album ya kabiri yise ’25 Shades’ izajya hanze ku itariki 16 Gicurasi 2025 nk’uko ubuyobozi bwa KIKAC Music bwabitangaje.

Amakuru agera kuri Ukwelitimes ahamya ko ibisabwa byose byamaze gutunganywa ku buryo ku itariki 16 Gicurasi 2025 indirimbo zose zigize album ’25 Shades’ zizaba zageze ku mbuga zicuruza imiziki.

 Ni album yagombaga kujya hanze ku itariki 28 Werurwe 2025, iza kwigizwa imbere bitewe nuko twari twegereje icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gihe rero byabaye ngombwa ko habaho ibiganiro, ubuyobozi bwa KIKAC busobanurira abo muri Empire(sosiyete izacuruza 25 Shades) ko bikwiriye kuyishakira andi matariki ya nyuma y’icyo cyumweru.

 REBA HELLO YA BWIZA IRI KURI 25 SHADES