Hatangajwe igihe Album ya Bwiza izasohokera
Uhujimfura Claude, umuyobozi wa KIKAC Music yasobanuye ko album '25 Shades' y'umuhanzikazi Bwiza izajya hanze ku itariki 16 Gicurasi 2025 kuko ibisabwa byose byamaze kujya mu buryo.
Bwiza uri mu bahanzikazi bagezweho amaze iminsi ateguje abafana be album ya kabiri yise ’25 Shades’ izajya hanze ku itariki 16 Gicurasi 2025 nk’uko ubuyobozi bwa KIKAC Music bwabitangaje.
Amakuru agera kuri Ukwelitimes ahamya ko ibisabwa byose byamaze gutunganywa ku buryo ku itariki 16 Gicurasi 2025 indirimbo zose zigize album ’25 Shades’ zizaba zageze ku mbuga zicuruza imiziki.
REBA HELLO YA BWIZA IRI KURI 25 SHADES


Kinyarwanda
English
Swahili









