issa
Chriss Eazy agiye gukora ibitaramo bizenguruka u Burayi

Mar 1, 2025 - 19:07
 0

Umuhanzi Chriss Eazy uheruka gukorera igitaramo mu gihugu cy'u Bubiligi mu mpera z'umwaka wa 2024, agiye kongera gukora ibizenguraka u Burayi.

Chriss Eazy yaherukaga gukorera igitaramo i Burayi ku wa 14 Ukuboza 2024 mu Mujyi wa Brussels mu Bubiligi. Iki gitaramo cyari cyayobowe na MC Lucky akaba n'umunyamakuru umunyerewe mu kiganiro Versus cya Televisiyo y'u Rwanda.

Nk'uko byari bitaganyijwe ko muri uyu mwaka wa 2025, uyu muhanzi azongera gukorera ibitaramo ku mugabane w'i Burayi, byitezwe ko azahera i Stockholm muri Sweden ku itariki ya 08 Werurwe, aho azahurira na Spice Diana wo muri Uganda.

Nyuma y'iki gitaramo Chriss Eazy azahita atangira gukora ibitaramo bye bwite ahereye muri Poland, akomereze mu Bufaransa, u Bubiligi ndetse n'ibindi bihugu azatangaza vuba.

Ibi bitaramo Chriss Eazy azakorera mu Burayi azafatanya na Team Production isanzwe itegura ibitaramo muri ibi bice, ikiba ari na yo iri gutegura icyo Bwiza azakorera mu gihugu cy'u Bubiligi.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Chriss Eazy agiye gukora ibitaramo bizenguruka u Burayi

Mar 1, 2025 - 19:07
Mar 1, 2025 - 19:09