Album ya Taylor Swift yakuyeho agahigo ka Adele
Album Taylor Swift yashyize hanze ku wa 3 Ukwakira 2025 ikomeje guca uduhigo. Kuri iyi nshuro yabaye album yaguzwe na miliyoni 4 (Unit sold) mu cyumweru cya mbere igiye hanze.
Iyi album iri kugurishwa na Atlantic Records, ikaba yarakozwe na Max Martin afatanyije na She'll back.
Uwo muzingo wakozwe mu 2024 muri Sweden igihe Taylor Swift yari mu bitaramo yise 'Eras Tour '. Yayise 'The Life of a Showgirl ' mu gusobanura ubuzima bw'umukobwa uhora mu birori.
Ni album ya 12 ariko ikaba iri mu njyana ya Pop na Rock yoroheje (Soft rock). Ifite iminota 40:41 ikaba iri ku mwanya wa 15 ku rutonde rwa Billboard Hot 200.
Taylor Swift ku wa 13 Ukwakira 2025 yanyarukiye kuri Instagram ye ashimira abafana bakomeje kuyikunda.
Taylor Swift yakuyeho agahigo kari gafitwe na Adele ko gucuruza amakopi menshi mu cyumweru cya mbere igiye hanze.
Ni intambwe ateye kuko amateka yerekana ko mu 2006 ubwo yari afite imyaka 16 yashyize hanze album ya mbere yacuruje kopi 40,000.
Kuri ubu ku myaka 35 y'amavuko ageze ku rwego rwo gucuruza miliyoni 4. Ni album iriho indirimbo 12 zirimo iyo yakoranye na Sabrina Carpenter.
Imibare yerekana ko Taylor Swift ari we muhanzikazi wa mbere muri Amerika wakijijwe n'umuziki.


Kinyarwanda
English
Swahili









