issa
Eddy Kenzo yasubiye ku ishuri

Eddy Kenzo yasubiye ku ishuri

Jan 14, 2026 - 10:37
 0

Umuhanzi ukomeye wo muri Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yasubiye ku ntebe y’ishuri nyuma y’imyaka amaze mu muziki adafite impamyabumenyi yuzuye, aho yemeza ko ubu ari kwiga muri kaminuza binyuze mu buryo bwihariye yinjiyemo agakora ibizamini byamuhesheje amahirwe yo kujya kwiga kuko yari yabitsinze. Ibi yabitangaje mu kiganiro aherutse guha itangazamakuru, asobanura ko ari intambwe ashaka kugira ngo abe icyitegererezo cyiza ku bana be no kwitegura neza ejo hazaza.

Eddy Kenzo, wamamaye ku rwego mpuzamahanga kubera indirimbo ze zakunzwe nka “Sitya Loss”, yagaragaje ko ubuzima bwe bwo mu mihanda ya Kampala bwamubujije amahirwe yo kurangiza amashuri mu buryo busanzwe. Yavuze ko mu bihe byashize atarangije amasomo amwe, ariko ubu yahisemo gusubira mu ishuri akoresheje inzira yihariye y’abakuze, akomeza kwiga muri kaminuza. Ibi ashyira imbere nk’igikorwa kigamije kwagura ubumenyi no gukura mu buryo bwagutse. 

Mu gushimangira impamvu y’icyemezo cyo gusubira mu myigire, Kenzo yavuze ko uburezi ari inkingi y’ingenzi mu buzima bw’umuntu kandi ashaka kuzaba icyitegererezo ku bana be, abereka ko kwiga ari ingenzi n’iyo umaze kumenyekana. 

 Uyu muhanzi yakomeje asobanura ko iyi ntambwe ari ingenzi mu gutegura neza ejo hazaza no guhangana n’ibibazo bishobora kuvuka mu gihe kizaza iyo umuntu adafite ubumenyi buhagije.

Icyemezo cya Eddy Kenzo cyo kongera gusubira mu ku ishuri kigaragaza ko uburezi bufite agaciro kanini, ndetse n’abamaze kuba ibyamamare bashobora gufata iya mbere mu kongera ubumenyi bwabo. 

Eddy Kenzo yasubiye ku ishuri

Jan 14, 2026 - 10:37
Jan 14, 2026 - 10:41