
Chris Brown yiyongereye mu bazatarama muri Afro Nation
Umuhanzi w'Umunyamerika Chris Brown, yamaze kwiyongera mu bahanzi bazaririmba mu iserukiramuco ngarukamwaka rya Afro-Nation rizabera muri Portugal.
Mu gihe habura amezi make kugira ngo ibirori ngarukamwaka bya Afro Nation Festival bibe, ababitegura bashyize hanze urutonde rwa nyuma rw'abahanzi bazabyitabira.
Kuri iyi nshuro hari hatahiwe, Chris Brown, wiyongereye ku barimo Burna Boy, Tems, Davido, Mary J. Blige, Uncle Waffles, DBN Gogo n'abandi.
Ibi ni ibirori bizabera mu gihugu cya Portugal,guhera tariki ya 9 Nyakanga kugera tariki 11 Nyakanga 2025.
Chris Brown akazaba yitabira iyi Afro Nation mu gihe azaba yishimira imyaka 20 amaze mu muziki, ari nako azaba yumvisha abakunzi be album yise 11:11 yashyize hanze mu mwaka washize ikaba inakomeje gukundwa ku Isi.
Afro Nation y'uyu mwaka, ikazaba ari inshuro yayo ya Gatanu, aho abafana baturutse mu bihugu 170 bazaba bari muri Portugal bishimira kumva umuziki unyuranye ndetse banirebera imico itandukanye iba igaragara muri iryo serukiramuco.
Chris Brown yiyongereye mu bazatarama muri Afro Nation