
Uturere twa Karongi na Rusizi twabonye abayobozi bashya
Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025, binyuze mu matora uturere twa Karongi na Rusizi twabonye abayobozi bashya.
Sindayiheba Phanuel uri mu banyeshuri baranzwe n'ubutwari ku ishuri rya Nyange niwe watorewe kuyobora Akarere ka Rusizi, asimbuye Dr. Kibiriga Anicet wavuye kuri uyu mwanya.
Dr Kibiriga Anicet wayoboraga Akarere ka Rusizi yeguye ku itariki 23 Ugushyingo 2024, ndetse na Dukuzumuremyi Anne Marie wari Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage.
Abandi bayobozi batowe barimo Mukakalisa Francine watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Akarere ka Karongi nako kabonye umuyobozi mushya. Muzungu Gerald wayoboye Akarere ka Kirehe manda ebyiri, niwe watorewe kuba umuyobozi w'Akarere ka Karongi.
Muzungu Gerald niwe watorewe kuba Umuyobozi w'Akarere ka Karongi
Sindayiheba Phanuel niwe watorewe kuba Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi