Musanze: Bahawe inka aho kuzorora bazivunjamo inkoko n’ingurube

Mar 28, 2025 - 17:46
 0

Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Gatovu, Akagali ka Rungu,umurenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, bavuga ko borojwe inka ariko ntibazorora ahubwo bazivunjamo amatungo magufu arimo inkoko n’ingurube.

Aba baturage bavuga ko impamvu yo kugurisha izo nka bahawe, ari impamvu y’amikoro kuko baba badafite aho baziragira cyangwa ngo babone ubwatsi bwo kuzahirira.  

Hari uwagize ati: “ Uwabonaga atayishoboye yarayigurishaga akaguramo agatama ashoboye. Inka bari baziduhaye ngo nizo kwivana mu bukene. Twabuze iyo twahira nuko uko ugiye kwahira k’umuturage akagufata. baguca nka 20 (20,000Fw) wayabura ubwo akaba arayigwatiye!”

Bavuga ko nta yandi mahitamo bari bafite uretse kuzigurisha bakaguramo amatungo bafitiye ubushobozi.

Bavuga ko mbere yo guhabwa amatungo manini nk’inka  bajya babanza gusesengura niba  abagenerwabikorwa niba bafite ubushobozi bwo kuzorora, bagahabwa ubworozi bashoboye guheraho.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirje ushinzwe imibereho y’abaturage, KAYIRANGA Theobale, avuga ko bagiye gusesengura impamvu yateye aba baturage kugurisha inka bahawe ngo bikure mu bukene, maze bafashwe icyihutirwa.

Ati: “icyo twakora ni ukujya kureba imibereho y’iyo miryango, ese abagurishije bazigurishije iki? abazifite ubu zimeze gute? Noneho tubaka twakwicara tukabafasha. Abaturage tukabanza kubafasha mu mitekerereze ariko bakabafashwa no mu bushobozi, ubwo nicyo twakora nk’ubuyobozi.”

Avuga ko hari amabwiriza agenga inka zihabwa abatishoboye cyangwa gahunda ya Girinka koko uyihawe atemerewe kuyigurisha ataritura cyangwa kuzimya igicaniro.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.