issa
#Kwibohora31: Gen Muhoozi yacyeje Perezida Kagame n'Ingabo bafatanyije kubohora igihugu

Jul 4, 2025 - 13:06
 0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yifurije Abanyarwanda umunsi mwiza w’isabukuru yo Kwibohora wizihijwe ku nshuro ya 31, anashimangira ko urugamba Perezida Paul Kagame n’ingabo yari ayoboye batangije ari igikorwa cy’indashyikirwa kizahora cyibukwa n’Isi yose.

Ibi bikubiye mu butumwa Gen. Muhoozi yatanze kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Nyakanga 2025, aho u Rwanda rwizihiza imyaka 31 ishize igihugu kibohowe.

Yagize ati: "Nshuti zanjye mu Rwanda, mbifurije #Kwibohora31 nziza. Turibuka intwari zahagaritse jenoside, zigarura icyizere n'iterambere. Perezida Paul Kagame n'ingabo ze bakoze igikorwa cy'ubutwari isi yose izahora yibuka."

Muhoozi kandi mu butumwa bwe yakomeje agaragaza isano ihamye iri hagati y’u Rwanda na Uganda.

Ati: "U Rwanda na Uganda ni ibihugu by'amateka n'amaraso. Twifuza amahoro arambye, ubucuti n'ubufatanye bwimbitse hagati y'abaturage bacu. Ndi kumwe namwe kuri uyu munsi w'amateka."

Ku wa 04 Nyakanga 1994 ni bwo Ingabo zari iza RPA zafashe Umujyi wa Kigali, zihagarika ku mugaragaro Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda.

Uyu ni umunsi w’ingenzi mu mateka y’u Rwanda kuko washyize iherezo ku buyobozi bubi n’itotezwa ryakorerwaga abaturage, Abanyarwanda bongera kubaho barambirijwe ku bumwe n'amahoro.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

#Kwibohora31: Gen Muhoozi yacyeje Perezida Kagame n'Ingabo bafatanyije kubohora igihugu

Jul 4, 2025 - 13:06
Jul 4, 2025 - 13:55