issa
Perezida Zelensky byamukomeranye aterefona Tshisekedi

Oct 4, 2025 - 15:48
 0

Ku wa gatanu tariki ya 3 Ukwakira 2025, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yahamagaye mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), Félix Tshisekedi, amugezaho ubutumire bwo kuzasura Kiev mu ruzinduko rw'akazi

Mu kiganiro cyabaye kuri terefone hagati y’aba bakuru b’ibihugu byombi biri mu ntambara, Perezida Zelensky yasobanuye ko intego y’uru ruzinduko ari ugushimangira ubufatanye mu nzego zinyuranye zirimo ubwirinzi n’umutekano, ikoranabuhanga mu buhinzi, gusaranganya ingufu no kunoza ikoranabuhanga mu itangwa rya serivisi za Leta.

Uru ruzinduko rwatangajwe nyuma y’ikiganiro cyabaye kuri terefone hagati y’aba bakuru b’ibihugu byombi. Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Zelensky yagaragaje ubushake bwo gukorana bya hafi na Repubulika iharanira demokarasi ya congo.

Nk’uko Zelensky yabitangaje, ubufatanye ashaka kuri Tshisekedi burimo: ubutwererane mu by’umutekano n’ingabo, ikoranabuhanga mu buhinzi, gahunda yo kwegereza abaturage amashanyarazi binyuze mu gusaranganya ingufu, ndetse no kunoza ikoranabuhanga mu itangwa rya serivisi za Leta.

Tshisekedi aramutse abyemeye, uru ruzinduko i Kiev rwaba ari intambwe ikomeye mu mubano w’ibihugu byombi Ukraine na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho biteganyijwe ko hashobora kuvamo amasezerano mashya agamije gushyigikirana mu guhangana n’ibibazo by’akarere ndetse n’Isi muri rusange. Ibi bihugu byombi biri mu ntambara, yaba Ukraine ihanganye n'Uburusiya, ndetse na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo nayo ihanganye n'umutwe uyirwanya wa M23.

Oct 4, 2025 - 15:53