issa
Abayisilamu bari mu mutambagiro bagarutse i Kigali bakirwa n’imbaga

Jun 14, 2025 - 15:18
 0

Kuri uyu wa Gatanu, ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, hahuriye imbaga y'abayisilamu n'abayisilamu kazi, ubwo Abayisilamu b’Abanyarwanda bari bavuye mu mutambagiro mutagatifu i Makkah, bakiriwe n’imiryango yabo n’abayobozi batandukanye b’idini ya Islam.

Abagarutse bavuye i Makah bari bamaze iminsi irenga cumi n'itatu mu gihugu cya Arabia Saudite, aho bari bagiye gukora umutambagiro mutagatifu wa Hija, ukaba ari imwe mu nkingi eshanu zigize Islam. Bageze ku kibuga bakiriwe n’abavandimwe babo bafite ibyishimo mu maso, mu maso habo hacyeye, bigaragara ko bishimye cyane.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, nawe wari witabiriye uyu muhango wo kwakira aba Hajji n’aba Hajjati yagiranye ikiganiro na UKWELITIMES avuga ko aba bavuye i Makah basabwa gukomeza kwitwararika mu buzima bwa buri munsi.

Ati "Uvuye mu mutambagiro mutagatifu aba ameze nk’umwenda wera, uzira ikizinga. Ni igihe cyo kwirinda icyaha, gukomeza gusenga, no kwifatanya n’abandi mu bikorwa byiza byo kubaka igihugu."

Mufti yakomeje ashimira ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, avuga ko kuba aba islam barajyanywe na kompanyi y’igihugu ya RwandAir, bakaba baranashyigikiwe na Ambasade y’u Rwanda muri Saudi Arabia, ari ikimenyetso cy’urukundo leta ifitiye abayoboke b’iri dini rya Islam.

Ati "Buri Munyarwanda afite agaciro. Kuba abayisilamu bitabwaho bigeze aha, ni ishema ku idini ryacu n’igihugu cyacu."

Mu gusoza, Mufti yasabye abavuye i Makah kutibagirwa igihugu cyabo, abasaba gufatanya n’abandi banyarwanda mu bikorwa by’iterambere.

Ati " Mufite ubushobozi bw’umutungo biragagaraga kuko kujya I makah bisaba amafaranga menshi, rero mukomeze kubaka u Rwanda mu bikorwa by’iterambere."

Uyu muhango wari witabiriwe n’abayisilamu n’abayisilamukazi batandukanye baje kwifatanya n’abavuye mu mutambagiro. Iki gikorwa cyikaba cyatangiriye ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, gisorezwa kuri Hilltop Hotel

Jun 14, 2025 - 18:22