issa
Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yifatanyije n’abatuye Gasabo mu muganda Rusange

Oct 25, 2025 - 10:27
 0

Meya w’Umujyi wa Kigali n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia bifatanyije n’abatuye Gasabo mu muganda wo gutangiza igihembwe cyo gutera amashyamba cya 2025–2026

Meya w’Umujyi wa Kigali, Bwana Samuel Dusengiyumva, yifatanyije na Hailemariam Desalegn, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, hamwe na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, n’abandi bayobozi bakuru batandukanye, mu muganda wabereye mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa Gatandatu.

Uyu muganda wihariye wabaye n’umwanya wo gutangiza ku mugaragaro igihembwe cyo gutera amashyamba cya 2025–2026, mu rwego rwo kongera gushimangira umuhate uhoraho wo kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Mu bikorwa by’uyu muganda, hatewe ibiti byinshi ku nkengero z’umuhanda ukunzwe gukorerwamo sport, w’abanyamaguru uzwi nka Nyarutarama Running Track ndetse no mu bindi bice byatoranyijwe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, hagamijwe gushyigikira gahunda yo kurengera ibidukikije no guhangana n'ihindagurika ry'ikirere.

Igihe cyo gutera amashyamba cya 2025–2026 kigamije kongera ubwinshi bw'amashyamba mu gihugu, gukora ubusitani mu mijyi, ndetse no kongera imbaraga mu rugamba rwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Oct 25, 2025 - 15:31