Nigeria: abapfiriye mu iturika rikomeye rya tanki ya peteroli bageze kuri 57
NSEMA ikigo gishinzwe Imicungire y’Ibiza mu Ntara ya Niger mu gihugu cya Nigeria cyatangaje ko umubare w’abapfiriye mu mpanuka y’iturika rya tanki ya peteroli, ukomeje kwiyongera aho wari 35 ubu ukaba wamaze kugera kuri 57.
Iyo mpanuka y’iturika rikomeye ryi tanki yi modoka yarimo peteroli yabaye ku wa 21 Ukwakira 2025, ubwo iyo modoka yakoraga impanuka ikarenga umuhanda, peteroli yari itwaye igatangira kumeneka icyo gihe abaturage bagatangira kuyivomera mu bikoresho bari bafite bikarangira habayeho iturika rikomeye bivugwa ko ryaturutse kuri moteri yi yo modoka nyuma bigatangazwa ko abantu 35 bayipfiriyemo mu gihe abandi barenga 82 bari bayi komerekeyemo.
Dr. Ibrahim Hussaini, Umuyobozi ushinzwe gutangaza amakuru n’Imikorere ya NSEMA, ubu yemeje ko nyuma ya 35 bari bapfuye ubu abamaze kubura ubuzima bose bamaze kugera kuri 57, mu gihe abandi 52 bakiri kuvurirwa mu bitaro bitandukanye byo muri ako Karere ka Niger iryo turika ryabereye kubera gukomereka bitandukanye kuri buri umwe.
Ibi bibaye mu gihe ku wa 24 Ukwakira 2025, Hussaini Isah, umwe mu bayobozi ba NSEMA, yari yashyize hanze itangazo ku rubuga rwe rwa X avuga ko abantu 46 aribo bari bamaze kubura ubuzima mu gihe abandi barenga 63 bari bagikomeje kwitabwaho n’inzego z'ubuzima muri icyo gihugu cya Nigeria muri iyo ntara ya Niger.
Kugeza ubu Ubuyobozi bw’icyo gihugu burasaba abagituye kudahururira kuvoma peteroli cyangwa esanse ahari hose imodoka ziba zakoreye impanuka cyangwa aho iba irimo imekeka kuko ibyo bikorwa bikomeje guteza benshi ibyago ndetse benshi bakaba bamaze kubiburiramo ubuzima.


Kinyarwanda
English
Swahili









