issa
Burera : Haciwe inzoga zitujuje ubuziranenge bamwe bayoboka kanyanga yo muri Uganda

Mar 19, 2026 - 16:31
 0

Abatuye mu Murenge wa Butaro mu karere ka Burera, bavuga ko nyuma y'icyemezo kubuza abaturage gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge, bamwe muribo bajya kunywera kanyaga n'izindi nzoga mu Gihugu cya Uganda mu duce duhana imbibi n'umurenge wabo.

Aba baturage batuye mu Murenge wa Butaro, bavuga ko ubu  bamwe muri bagenzi babo basigaye bajya kunywera inzoga zirimo kanyaga mu Gihugu cya Uganda bitewe nuko inzoga  beganga  bagenga mu buryo bwa gakondo zitagicuruzwa mu tubari banyweragamo.

Bamwe mu baturage bavuga ko kuba muri Uganda benga kanyanga mu buryo bweruye bituma bamwe bajyayo bakanywa inzoga zirimo kanyaga bakavuga ko babiterwa nuko inzoga n'ibigage byaciwe mu tubari.

Umwe mu baturage yagize ati "Ibyo bintu byatubereye imbogamizi, abantu benshi biratuma bajya no mu Bugande kunywa Waragi, aho hepfo hari itekero rya Waragi ."

Bavuga ko impamvu bamwe muri bo bajya kunywa inzoga zirimo n'izitemewe ku butaka bw'u Rwanda bituruka ku kuba inzoga nanywaga zarahagaritswe gucuruzwa ku tubari two mu Rwanda nyamara muri Uganda bazinywa ku mugaragaro.

Umwe mu baturage yagize ati"Ni ngombwa koko Leta yabungabungaga ubuzima bwacu, hari abantu bakoraga inzoga z'inkorano ariko hano iwacu ntibibabaho, kuko binika amasaka tubibona. Ikosa niba ryarabaye ntabwo buri wese yarizira. Leta idufashije wenda hakajya haza umuntu uzajya abanza gupima ibyo bigage, uwo basanga yashyizemo ibyo bintu bakaba banamukatira n'igifungo kuko ni ukuroga."

Umuyobozi w'Akarere ka Burera Madamu Mukamana Soline yabwiye TV1 ko icyemezo cyo guca inzoga zitujuje ubuziranenge ntaho gihuriye no guca ibinyobwa byengwa mu masaka no mu bitoki.

 Yagize ati "Ntabwo twabujije abaturage bacu kunywa ibigage no kunywa ubushera, icyo kigage nakenga mu rugo iwe,agaha abana be n'umugore ndetse n'umuryango uri mu rugo, urumva tuzaba twizeye ko yakenze neza kuko ntabwo yajya guha ibikorano umuryango we."

Meya Mukamana yakomeje ati "Ariko kuvuga ngo arajya kugiciruza ku bantu benshi tutazi uko yakenze dufite amakenga cyangwa kukijyana mu bukwe turacyabakangurira ko bitemewe. Ahubwo abaturage benga ibyo bigage bifite ubuziranenge ni bande? Usibye ko n'ikigo cy'Igihugu gishinzwe gupima ubuzirange cyanabikora."

Hon Habarurema Jean Pierre Perezida w' Urukiko Rukuru  mu Ukuboza 2026, ubwo hasomwaga imyanzuro ku bujurire bw'abari bakatiwe ibihano n'urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi, yaburiye abaturiye umupaka bajya kunywa kanyanga mu baturanyi muri Uganda, ko uwuzafatwa azahanwa.

Icyo gihe yagize ati "Bamwe bajya hariya hakurya bakayizana mu nda, ntibahari?Ntimubazi banya Gicumbi, abantu bajya kuyinywera hariya hakurya hanyuma bakayizana mu nda, ngo tuzajya tuyizana mu nda, mu nda barahapima bakareba ikirimo"

Mar 19, 2026 - 20:03