Abanyeshuri ba Harvard University basuye Icyicaro gikuru cya RDF
Itsinda ry’abanyeshuri 41 baturutse muri Kaminuza ya Harvard, imwe mu mashuri makuru akomeye ku isi, riri mu ruzinduko rw’iminsi irindwi mu Rwanda, kuri uyu wa 19 Werurwe 2206 ryasuye Icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Aba banyeshuri bakiriwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brigadier General Ronald Rwivanga, wabakiriye mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.
Mu biganiro bahawe, basobanuriwe urugendo n’impinduka zikomeye Ingabo z’u Rwanda zimaze kunyuramo kuva mu 1994, aho zavuye mu bihe bitoroshye zikagera ku rwego rwo gutanga umusanzu ugaragara mu kubungabunga amahoro n’umutekano ku mugabane wa Afurika.
Aba banyeshuri banasobanuriwe uruhare u Rwanda rukomeje kugira mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi, ndetse n’uruhare rw’ingabo mu guteza imbere ituze n’umutekano imbere mu gihugu.
Uretse ibyo, bagaragarijwe intambwe igihugu kimaze gutera mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, ndetse banibutswa ko ibyo byagezweho bisaba gukomeza kubisigasira no kubyubakiraho ejo hazaza heza.


Kinyarwanda
English
Swahili









