issa
Perezida Kagame yageze i Dar es Salaam mu ruzinduko rw’umunsi umwe

May 3, 2026 - 13:37
 0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Dar es Salaam muri Tanzania aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rumara umunsi umwe.

Akigera muri icyo gihugu kuri uyu wa 03 Gicurasi 2026, Perezida Kagame yakiriwe na Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, bagirana ibiganiro byihariye bigamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Ibi biganiro biteganyijwe ko bikurikirwa n'ikiganiro gihuriweho n'aba bayobozi bombi, aho bazasobanurira itangazamakuru iby’ingenzi byaganiriweho, by’umwihariko ku bufatanye mu by’ubukungu, ubucuruzi n’umutekano mu karere.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame rusanzwe rugaragaza umubano ukomeje gutera imbere hagati y’u Rwanda na Tanzania mu nzego zitandukanye.