Ba gabo! Dore igihe cyiza cyo gutera inda
Kumenya ibi bimenyetso by’igihe cy’umwaka bishobora gufasha kunoza uburyo bwo kuvura uburumbuke, binyuze mu gutegura neza igihe cyo gusuzuma no kuvura ahabonetse ikibazo, kugira ngo hatangwe inama nziza ku bashakanye bashaka kubyara.
Imibare yakozwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku baturage yerekanye ko impinja miliyoni 132 zavutse mu 2025. Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare’NSIR’ cyerekanye ko mu Rwanda havutse impinja 365,838 hapfuye 39355.
Nubwo imibare y’abavutse iri hejuru y’abapfuye, ntibivuze ko hatari imiryango yasezeranye ariko ikabura urubyaro. Ku mugabo iyo afite intanga z’ibihuhwe biragora cyane ko iyo ari mu kabariro izo ntangangabo zitinda kugerayo kubera umuvuduko udahagije ziba zifite.
Mu mvugo ya siyansi’teratospermie’ni ikibazo kiba ku bagabo cyo kugira intanga z’ibihuhwe zishobora kuba ari zose cyangwa se zimwe muri zo ari zo z’ibihuhwe (zidafite ireme’.
Ubushakashatsi bushya bwerekana ko ubuziranenge bw’intangangabo buba buri hejuru mu mpeshyi bukaba hasi mu itumba. Abashakashatsi bo mu Bwongereza, Canada na Denmark basuzumye ingero z’uteremangingo tw’abagabo 15,581 bose bafite imyaka iri hagati ya 18 na 45. Ibyavuye mu bushakashatsi byerekana ko ubushobozi bw’uturemangingo bwo kugenda neza (motility) bwari hejuru cyane muri Kamena(6) na Nyakanga (7) ku mpande zombi z’isi.
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu kinyamakuru Reproductive Biology and Endocrinology bwerekanye ko ubushobozi bw’intanga ngabo bwo kwihuta budahinduka bitewe n’ikirere, ahubwo bugahinduka bitewe n’ibihe by’umwaka.

Kinyarwanda
English
Swahili









