Lugumi Saidi yatangiye gukurikira Alliah Cool kuri Instagram
Umucuruzi w'imbunda wo muri Tanzania Lugumi Saidi yatangiye gukurikira Alliah Cool ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram.
Lugimi Saidi azwi nk'umwe mu batunze za miliyali z'amashilingi ya Tanzania abikesha gucuruza imbunda. Ni umugabo wabonye izuba mu 1972 akaba afite imyaka 53 y'amavuko.
Mu 2025 yacuditse cyane na Mutesi Jolly ndetse muri uriya mwaka uwo mukobwa yagiriye ingendo nyinshi muri kiriya gihugu cyo mu Burasirazuba bw'u Rwanda.
Ku mbuga nkoranyambaga kwihishira byakunze kubananira noneho Lugumi Saidi ntatinye gutera imitoma Mutesi Jolly.
Lugumi Saidi yigeze no gukina n'amarangamutima y'ab'i Kigali avuga ko azahatemberera ariko amaso yaheze mu kirere.
Saidi Hamad Lugumi ni umwe mu batunze amafaranga menshi muri Afurika y'i Burasirazuba.
Afite sosiye y'ubucuruzi yitwa Lugumi Enterprises ikorana na Leta ku mushinga wa miliyari 37 z'amashilingi ya Tanzania.
Bivugwa ko ari umunyemari utuje ariko kandi ukunda abakobwa bakiri bato, akagenda abasimburanya buri mwaka. Afite abana barindwi ku bagore batandukanye.
Ntabwo yabashije kwiga amashuri yisumbuye kuko akirangiza amashuri abanza yahise yimukira I Mwanza atangira koza inkweto no kuzidoda.
Mu 1990 yimukiye I Dar es Salaam atangira ubucuruzi butandukanye. Kuri ubu afite inganda zikora imbunda, ibyo mu ikoranabuhanga, mu buvuzi, mu buhinzi n'ubworozi.

Kinyarwanda
English
Swahili









