U Butaliyani: Abanyarwanda bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda
Abanyarwanda batuye mu Butaliyani bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse basabwa guharanira ko nta handi Jenoside yongera kuba ukundi.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’Abanyarwanda batandukanye by’umwihariko abatuye mu Majyaruguru y’u Butaliyani ndetse n’inshuti zabo.
Umuyobozi wa IBUKA Italia, Mujyambere Honorine, yashimiye urubyiruko rutuye mu Majyaruguru y’u Butaliyani ku bwo kwitanga kwabo mu gutegura igikorwa cyo kwibuka ndetse n’uburyo bagihoza ku mutima.
Yagize ati “Jenoside yakorewe Abatutsi itwereke ububi bw’urwango, icengezamatwara n’imikorere mibi.”
Yakomeje agira ati “ Bitwibutsa ko ibikorwa by’ubugome bitabaho nk’impanuka ahubwo bihemberwa bucece, binyuze mu gutesha agaciro abandi.”
Yibukije abitabiriye igikorwa ubukana Jenoside yakoranywe, ashimira abayihagaritse hakagira ababasha kurokoka, ndetse akomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi anasaba abantu bose guhagurukira kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ni ikibazo cyo kugoreka amateka, ni ukugoreka ukuri no gutesha agaciro abayizize. Guhakana cyangwa gupfobya uku kuri ni uguhemukira abagizweho ingaruka, no kubuza abato amahirwe yo kumenya ingaruka z’urwango n’icengezamatwara.”
Yaboneyeho kwamagana ibikorwa byashyiriweho kwibuka Jenoside byangizwa, atanga urugero ku byareye i Rouen mu Bufaransa aho ikimenyetso cyagenewe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyangijwe n’abagizi ba nabi.
Umutangabuhamya warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 witwa Naila Clarisse Petrus, yatanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yanyuzemo akiri umwana muto n’uko umuryango we bari kumwe bose bishwe akarokoka wenyine. Yashimye urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa abasaba kuzakomeza ibikorwa byo kwibuka
Urubyiruko rwatanze ubutumwa butandukanye harimo ubwanyujijwe mu ndirimbo, muri video ndetse no mu kuvuga uko itariki 18 Mata 1994 yagenze, uko Abatutsi bishwe, bifashishije podcast zateguwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.
Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda mu Butaliyani, Alain Pacifique Ndayishimiye, yagarutse ku bukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe, ashimira ingabo zari iza RPA zari ziyobowe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame kuba zarahagaritse Jenoside zakorerwaga Abatutsi.
Yahamagariye abantu bose by’umwihariko urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ipfobya uko ryaza rimeze kose, ashimangira ko ridakwiye kwihanganirwa.
Umunyamabanga Mukuru wa IBUKA Rwanda, Louis de Montfort Mujyambere yavuze ko IBUKA ikomeje gahunda yo gusigasira amateka ibika ubuhamya bw’abarokotse nk’intwaro yo kurwanya abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994.
Yibukije ko kwibuka bigendana n’ubutabera, ndetse ko kuba hari abakoze Jenoside bakigedegembya mu Burayi ari ikibazo, ahamagarira abari aho bose kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaba iturutse hose.
Yavuze ko ibikorwa byo kwibasira ubwoko bikomeje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho abo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje kwicwa amahanga arebera.
Diana De Marchi wari uhagarariye umuyobozi w’Umujyi wa Milan, na we yashimangiye ko kwibuka ari inshingano za buri wese.
Yashimiye IBUKA Italia itegura ibikorwa byo kwibuka anavuga ko atewe ishema no kubona ko Jenoside yakorewe Abatutsi itibagiranye ahubwo ko hari abakomeje kuvuga ukuri kwayo.
Umujyanama wa kabiri muri Ambassade y’u Rwanda ifite icyicaro i Paris mu Bufaransa ari na yo ifite mu nshingano u Butaliyani, Ornella Kaze, yavuze ubukana Jenoside yakoranywe, akenshi birenga ubwenge kubyumva.
Yahumurije abarokotse Jenoside, abashimira ubutwari bwabo n’ubudaheranwa mu kubaka igihugu.
Yasabye buri wese kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kutemera ko hakongera kubaho nk’ibyabaye mu Rwanda, bityo imvugo ya “Ntibizongera ukundi” ikaba ingiro.

Kinyarwanda
English
Swahili









