Bazaramba wari warahamijwe ibyaha bya Jenoside, yapfiriye muri Gereza
Umunyarwanda witwa François Bazaramba, wari warahamijwe ibyaha bya Jenoside, yapfiriye muri Gereza ya Kerava aho yari afungiye.
Ibinyamakuru byo muri Finland byavuze ko Bazaramba ku wa Gatanu yasanzwe muri gereza yapfuye ari ahakorerwa Sauna. Polisi yahise itangiza iperereza rigamije kumenya imvano y’urupfu rwe. Nta kintu ubuyobozi bwa gereza buratangaza ku rupfu rwe.
Uyu mugabo Bazaramba yari yarakatiwe gufungwa burundu mu 2012, kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni nyuma y’uko yari yatawe muri yombi mu 2007. Yahamijwe ibyaha byo gukangurira intagondwa z’Abahutu gutsemba Abatutsi.
Urukiko rw’Ubujurire rw’i Helsinki rwari rwarahamije Bazaramba kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu bice bya Birambo, Cyahinda, Rushunguriro, Maraba na Kibangu muri Komini Nyakizu gusa n'ubwo yari yarakatiwe gufungwa burundu we mu kuburana ntiyemeraga ibyaha aregwa.
Bazaramba yageze muri Finland mu 2003 aza guhabwa ubuhungiro. Yavukiye mu yahoze ari Komini Nshili, Perefegitura ya Gikongoro mu 1951. Mbere ya Jenoside yayoboye ishuri ryigisha iby’iyobokamana, nyuma aza kuba umushumba mu itorero ry’ababatisita.
Muri Jenoside, yari Pasiteri i Nyakizu, mu Ntara y’Amajyepfo, ubu ni mu karere ka Nyaruguru.
Yakurikiranyweho ubwicanyi bw’Abatutsi barenga 5000 ariko urukiko rumuhamya gutegeka ko batanu bicwa ndetse n’abandi rutavuze umubare, ruvuga ko urupfu rwabo yarugizemo uruhare maze akatirwa gufungwa burundu.


Kinyarwanda
English
Swahili









