issa
Mata: Iteganyagihe ry’iminsi irindwi rirateganya ko imvura iziyongera   

Apr 15, 2025 - 08:18
 0

Nyuma y’uko Meteo Rwanda iherutse gutangaza ko imvura iziyongera ndetse ikagwa nk’uko yabivuze, kuri ubu ikomeje gutangaza ko nabwo mu minsi irindwi iri imbere nabwo iziyongera.

Iteganyagihe ry’iminsi irindwi riragaragaza ko hagati y’itariki 11 n’itariki 20, Mata, 2025  muri rusange mu Rwanda hose hazagwa imvura nyinshi izaba iri hagati ya milimetero 50 na milimetero 150.  Bivuze ko ari litiro z’amazi ziri hagati ya 50 na 150 bamennye ku buso bwa metero kare imwe.

Meteo Rwanda ivuga ko iyi ari imvura iri hejuru y’ingano y’imvura isanzwe igwa mu gihe nk’iki.Ubusanzwe igice cya kabiri cya Mata cyagushaga imvura iri hagati ya milimetero 30 na milimetero 100.

Imvura nyinshi izaboneka muri iki gihe izagwa hagati y’iminsi ine n’iminsi umunani, amanywa akazaba afite ubushyuhe buri hagati ya 18°C na  30°C naho ijoro rigakonja ku kigero kiri hagati ya 8°C na 16°C bitewe n’ahantu runaka mu gihugu uko hasanzwe hashyuha cyangwa hakonja.

Ahantu hazagwa imvura nyinshi kurusha ahandi mu Rwanda ni mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba kuko izaba iri hagati ya milimetero 125 na milimetero 150 kuri metero kare imwe.