Ghana na EU basinye amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano
Igihugu cya Ghana n'Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(EU), bashyize umukono ku masezerano yabo ya mbere agamije ubufatanye mu by'umutekano no guhugura inzego z'umutekano zirimo polisi na gisirikare hagamijwe kongera imbaraga zo guhangana n'ibibazo by'umutekano muke bikigaragara mu karere ka Afurika y’Iburengerazuba.
Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Accra mu murwa mukuru wa Ghana ku wa 24 Werurwe 2026, asinyweho na Kaja Kallas umuyobozi ushinzwe ububanyi n’amahanga muri EU afatanyije na Visi Perezida wa Ghana, Jane Naana Opoku-Agyemang.
Aya masezerano yagarutse cyane ku bikorwa by’ingenzi imbande zombi zigiye gufatanya birimo kurwanya iterabwoba mu bice bya Ghana, gusangira amakuru y'ubutasi, kugarura umutekano no kwihutisha imyitozo na mahugurwa y’inzego z’umutekano zirimo polisi na gisirikare.
Umuyobozi ushinzwe ububanyi n'amahanga mu muryango w'ubumwe bw'uburayi Kaja Kallas yavuze ko aya masezerano uwo muryango wasinyanye n'igihugu cya Ghana ari intambwe ikomeye ibashije guterwa muri Afurika bitewe n’uko ari ubwa mbere uwo muryango ugiranye amasezerano ku mugaragaro y'umutekano nk’ayo, ku gihugu cya Afurika.
Aya masezerano aje mu gihe ibihugu byo ku nkombe za Afurika y’Iburengerazuba, birimo Ghana, Nigeria, Liberia, Benin na Senegal bikomeje ingamba zo kwirinda ibikorwa by'iterabwoba no guhangana n'ibitero by'imitwe yitwaje intwaro bibyugarije.
Ghana ya herukaga n'ubundi guhabwa inkunga igera kuri miliyoni 50 z’amayero n'umuryango w'ubumwe bw'uburayi, amafaranga yakoreshejwe mu kugura ibikoresho by’itumanaho n'ibindi byo kwifashisha kurinda umutekano.
Kuri iyi nshuro, aya masezerano Ghana yagiranye na EU arayihesha drones zo kugenzura umutekano w'ikirere cyayo, moto zo kwifashisha gucunga umutekano ku mipaka y’icyo gihugu n’ibindi.
Umuhuzabikorwa w’umutekano wa Ghana, Osman Abdul-Razak, yavuze ko aya masezerano aje mu gihe icyo gihugu gihanganye n’ibibazo by’umutekano muke ucyugarije bityo ko ari intambwe ikomeye kandi ishobora kugira uruhare mu kugabanya umutekano muke no guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga.


Kinyarwanda
English
Swahili









