Nelly Mukazayire yasabye RSSB Tigers BBC kuzahesha ishema igihugu
Minisitiri wa Siporo w’u Rwanda, Nelly Mukazayire, yasabye abakinnyi ba RSSB Tigers BBC kuzahesha ishema igihugu mu mikino ya BAL Africa bitabiriye.
RSSB Tigers BBC igiye kwitabira imikino ya BAL, aho iri mu itsinda rizakinira muri Afurika y’epfo mu gice cya Kalahari Conference. Iyi kipe irahaguruka hano mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Werurwe 2026, kujya gukomereza imyiteguro muri iki gihugu iyi mikino izaberamo.
Ku wa kabiri tariki 24 Werurwe 2026, nibwo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasuye ikipe ya RSSB Tigers BBC muri Petit Stade Amahoro aho yakoreye imyitozo ya nyuma yitegura kwerekeza muri Afurika yepfo aho izakinira imikino ya BAL Africa igiye uba ku nshuro ya Gatandatu.
Nelly Mukazayire yashimiye abagize uruhare kugira ngo bubake RSSB Tigers BBC kugira ngo ibe iri ku rwego yabonye iriho kandi barahawe kwitabira iyi mikino mu buryo butunguranye. Uyu muyobozi ariko yanashimiye abakinnyi ba APR BBC bemeye kwinjira muri RSSB Tigers BBC kandi bitari byoroshye
Yagize ati “ Ndashaka kubashimira cyane mwese. Nzi ko kuba turi muri iyi gahunda byaturutse ku byabaye mu byumweru bibiri bishize, kandi ndashimira cyane buri mukinnyi uri hano, abatoza n’itsinda rya tekinike, ku bw’ubworoherane mwagaragaje, ubushake n’umuhate mwagize kugira ngo tubashe kubaka ikipe dufite uyu munsi.”
Yakomeje agira ati “Ndashaka by’umwihariko gushimira abakinnyi ba APR kuba barihutiye guhindura gahunda bakemera kwambara ibirango bya RSSB Tigers BBC. Nzi ko bitari byoroshye, ariko ndashaka no gushimira abakozi n’itsinda rya tekinike rya APR kuba barashoboye gushaka igisubizo vuba, nubwo hari ibintu bikiri kugibwaho impaka. Ibyo twabihariye ababishinzwe, twe twibanda ku guhagararira igihugu no gutsinda.”
Minisitiri yagaragarije abakinnyi n’abatoza ndetse n’abandi bazaba bari kumwe n’iyi kipe ko bizeye impano zabo ndetse ko nka Minisiteri inkunga yose bazakenera bazayihabwa kugira ngo bazabashe kwitwara neza.
Yagize ati “ Ndizera cyane ko tugomba kugumana igikombe hano. Turageragezwa ku buryo bushobora gutuma twikuramo ibyiza kurushaho, kandi birashoboka. Ndabyizera, kandi ndabizeye mwese mufite impano, mufite ubushobozi, kandi mukorana nk’ikipe. Inkunga yose iri inyuma yanyu. Nka Minisiteri, nk’Ishyirahamwe, twese turi hano kubashyigikira, kubaha ibyo mukeneye no kubatera imbaraga.
N’iyo muzaba muri Afurika y’Epfo aho tutazaba turi, abazaba bahari n’abazasigara hano, tuzaba twohereza imbaraga n’inkunga nyinshi, mu gihe mukora ibyo mushoboye mu guhagararira igihugu cyanyu.”
Uyu muyobozi yasabye abakinnyi n’abatoza kugumana intekerezo zo kuba abatsinzi bakikuramo ibibazo byose banyuzemo muri iyi minsi ishize kuko ibibazo bishobora kuba byinshi, ibigeragezo bikaba byinshi, ariko si byo bifite agaciro ahubwo agaciro kari mu mbaraga z’uko babyitwaramo.
Yagize ati “ Hari interuro imwe nshaka kubasigira, imvugisha cyane nk’umuntu ndetse nk’umukinnyi. Ibibazo bishobora kuba byinshi, ibigeragezo bikaba byinshi, ariko si byo bifite agaciro ahubwo agaciro kari mu mbaraga z’uko ubyitwaramo. Ibyo ni byo bizagena niba ujya imbere cyangwa usubira inyuma.
Niyo mpamvu mbasaba kugendana iyo ntekerezo. Ntabwo ari ibibazo mwanyuzemo cyangwa muzahura nabyo mu mikino, kuko muzasiganwa kandi murwanira gutsinda, ariko buri mukino muwukine nk’abatsinze, buri mukino muwutsinde nk’abahatanira igikombe, kandi mugaragaze imbaraga mu buryo mubitwaramo.”
Ikipe ya RSSB Tigers BBC yongeyemo imbaraga mu ikipe yabo kuko abakinnyi batandatu ba APR BBC barajyana nayo ndetse kandi iyi kipe iranajyana n’umutoza James Miye Jr watozaga iyi kipe y’ingabo z’igihugu. Abakinnyi ba APR BBC bajyanye na RSSB Tigers BBC barimo Axel Mpoyo, Ntore Habimana, Ndizeye Dieudonne, Mangok Mathiang, Teafale Leonard Jr na Graig Leonard Randle.
Iyi mikino izatangira gukinwa tariki 27 Werurwe irangire tariki 5 Mata 2026. Amakipe ane ya mbere muri iri tsinda azahita abona itike yo gukina imikino ya nyuma izabera i Kigali mu Rwanda, kuva tariki ya 22 kugeza ku ya 31 Gicurasi 2026.






Kinyarwanda
English
Swahili









