Basabiwe gufungwa imyaka 25: Mike Habinshuti na James Ogbu barezwe mu mizi
Mike Habinshuti na James Ogbu wo muri Nigeria bategereje kuburana mu mizi kuri dosiye bahuriyeho yo gucuruza Cocaïne. James Ogbu yari atuye i Gikondo ahafatiwe amagarama 33 yiyongera ku magarama ane yashyiriye Cyiza Jean Paul ufatwa nk'umutangabuhamya muri iyo dosiye. James Ogbu yagurishije inshuro zirenga eshatu uwo mutangabuhamya.
Mike Habinshuti n’umunya-Nigeria witwa James Ogbu, Ubushinjacyaha bwabaregeye Urukiko mu mizi nyuma y’uko ku wa 13 Werurwe 2026 bafungwa iminsi 30 y’agateganyo. Dosiye yabo yarahujwe kuko bakurikiranyweho icyaha kimwe.
James Ogbu yafatanywe ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa Cocaine gihwanye gihwanye n’amagarama 37, akaba akurikiranyweho kugicuruza no kugikwirakwiza mu Rwanda. James Ogbu, muri dosiye ye harimo ko nta kindi cyaha yigeze akurikiranwaho ariko yamaze igihe aba mu gihugu cy’u Rwanda binyuranyije n’amategeko.
Iperereza ryerekanye ko kuva mu Ugushyingo 2025 kugeza ku wa 31 Ukuboza 2025 Habinshuti yaguze Cocaïne ifite agaciro ka 3,970,000 Frw. Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kubahamya ibyaha noneho rubasabira igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 n’ihazabu ya miliyoni 20 Frw kubera ko James Ogbu yemera icyaha.
Cyiza Jean Paul watanze amakuru kuri polisi, inshuro ya nyuma James yazaniye Cyiza Jean Paul amagarama 3 kuri $200. Iriya Cocaïne James Ogbu acuruza yayikuraga muri RD Congo,ikajya muri Uganda. Aca inzira za panya akayifatira Uganda akayizana kuyicuruza mu Rwanda. Hari raporo y'abayobozi b'inzego z'ibanze, iya Rwanda Forensic Insititute, abatangabuhamya bose bemeza ko James Ogbu yacurazaga Cocaïne.


Kinyarwanda
English
Swahili









