Perezida Kagame yashimye intambwe yatewe mu mishinga ihuriweho na Tanzania
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko Tanzania ari umwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi u Rwanda rufite, by’umwihariko mu bijyanye n’ubucuruzi n’ikorwa ry’ibikorwaremezo byoroshya ubuhahirane.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 03 Mata 2026 mu ruzinduko rw’akazi yagiriye muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we, Samia Suluhu Hassan, bigamije kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.
Perezida Kagame yavuze ko mu myaka ishize, u Rwanda na Tanzania byakomeje kongera imbaraga mu bufatanye, cyane cyane mu rwego rwo koroshya uburyo u Rwanda ruhahirana n’amasoko mpuzamahanga binyuze mu miyoboro y’ubwikorezi n’ibyambu bya Tanzania.
Yagize ati “Tanzania ni umufatanyabikorwa w’ingenzi ku Rwanda. Twagiye twubaka umubano mwiza mu nzego zitandukanye, by’umwihariko ubucuruzi n’ibijyanye n’ubwikorezi, bituma u Rwanda rubasha kugera ku masoko mpuzamahanga.”
Yakomeje agaragaza ko ibiganiro yagiranye na Perezida Samia Suluhu Hassan byibanze ku gushimangira uru rwego rw’ubufatanye, hagamijwe ko hashyirwaho uburyo buhamye bushobora kwakira neza ubucuruzi bukomeje kwiyongera hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Kagame yashimye intambwe imaze guterwa mu mishinga ihuriweho, anagaragaza ko impande zombi ziteguye gukomeza gushyira mu bikorwa iyo mishinga mu buryo bwuzuye.
Uretse ubufatanye bw’ibihugu byombi, Perezida Kagame yanagaragaje ko imikoranire y’u Rwanda na Tanzania ishingiye no ku ruhare rwabyo mu miryango y’akarere no ku rwego rw’umugabane, irimo Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), bigamije guteza imbere ubufatanye n’iterambere rirambye mu karere.
Uru ruzinduko rugaragaza ubushake bw’ibihugu byombi mu gukomeza kwimakaza ubufatanye bufite ireme, bugamije inyungu z’abaturage n’iterambere ry’akarere muri rusange.

Kinyarwanda
English
Swahili








