Ibyo wamenya ku nzu ya Mutesi Jolly ifite aho kotera n’icyumba cy’imyitozo ngoramubiri
Nyuma y'imyaka icyenda atwaye ikamba rya Miss Rwanda, kuri ubu Mutesi Jolly uwavuga ko iryo rushanwa ari we waribyaje umusaruro mu buryo bw'iterambere ntiyaba abeshye. Yamurikiye abamukurikira inzu igeretse gatatu yujuje irimo ibikenerwa ku musirimu.
Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016, ntabwo yapfushije ubusa amahirwe yabonye kuva yatwara iryo Kamba. Yakomeje kuba umwe mu bakobwa bavugwa cyane mu nkuru zitandukanye. Akomeza kwiyerekana nk’uhihibakinira iterambere rye binyuze mu nzira zose zishoboka.
Kuri ubu rero yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga inzu yujuje ihenze irimo serivisi zisanzwe zigaragara muri za hoteli cyangwa se ibizwi nka’Chateau’ ku batembereye mu bihugu biteye imbere.

Kinyarwanda
English
Swahili









