David Lutalo yasubije abanenga Eddy Kenzo
Eddy Kenzo yakijweho umuriro n'abategura ibitaramo muri Uganda aho bamushinja ubusambo bwo kubafungira amayira muri guverinom, kuba yarahawe amashilingi miliyali 33 ariko ntabashe kugera ku bahanzi n'abategura ibitaramo bose.
Umuhanzi David Lutalo yabwiye abategura ibitaramo ko badakwiriye kwikoma Eddy Kenzo nyuma y’uko hari miliyali 33 z’amashilingi zavuye muri Leta zigenewe abahanzi ariko akaribwa na bamwe abandi bakayoberwa irengero.
Muri Uganda inkuru ishyushye ni iya Eddy Kenzo uri gushinjwa ubusambo bw’amashilingi miliyali 33 zavuye muri guverinoma zigenewe abahanzi ariko akaribwa na bamwe. Abategura ibitaramo bafungiye amayira Eddy Kenzo biyemeza kutazongera kumutumira we n’abo babana muri UNMF.
Kuri ubu rero, David Lutalo yageneye ubutumwa abibasiye Eddy Kenzo, abasobanurira ko nta muhanzi cyangwa utegura ibitaramo wagize umushinga muzima ngo awugeze kuri Leta noneho yange kumufasha. Ati”Yaba abahanzi n’abategura ibitaramo, mwese ntabwo muzi gusobanura ibyo mukora. Ni nde ufite izina muri mwe akaba yaragejeje umushinga we kuri Leta noneho ikanga kumufasha? Ntabwo ibyo mukora mubizi muhe amahoro Eddy Kenzo”.
Eddy Kenzo yasobanuye ko adafite igisubizo kirambye kuri icyo kibazo, icyakora yiteguye kuba yatangira kwitegurira ibitaramo. Eddy Kenzo yavuze ko Abtex uri muri iryo tsinda ry’abashaka kumufungira amayira ahishura ko atari umuntu utekereza neza kandi ko ibyo bavuga kuri Eddy Kenzo nta shingiro bifite. Eddy Kenzo yanavuze ko yizera neza ko Abtex yikinira kuko ntabwo yatinyuka gufungira amayira Kenzo.
Ku bijyanye n’amashilingi ashinjwa, Eddy Kenzo yabasubije ko ayo mashilingi uko akoreshwa bizwi kuko si ay’umuhanzi ku giti ni ay’abahanzi babarizwa muri UNMF. Aganira na Bryz Media Tv yasabye ababa mu myidagaduro ya Uganda kubaka uruganda aho kurusenyesha amagambo.
Abtex, umwe mubavuga rikijyana muri Uganda akaba anategura ibitaramo yabwiye abanyamakuru ko Eddy Kenzo agira inama mbi perezida Museveni akamusobanurira ko abategura ibitaramo batagomba kurya ku mashilingi Leta iba yageneye aba mu ruganda rw’imyidagaduro. Abtex yanahishuye ko Eddy Kenzo akora ibishoboka byose agafungira amayira abategura ibitaramo ntibabashe kwisanga kwa perezida Museveni. Yahereye aho amenyesha Eddy Kenzo ko nta rubyiniro na rumwe azigera agaragaraho igihe cyose byateguwe na Abtex.
Si Eddy Kenzo gusa bafungiye amayira ahubwo n’abahanzi bose babarizwa muri UNMF nabo nta kazi bazongera guhabwa. Akababaro ka Abtex karumvikana akavuga ko igihe cyose Leta itanze amashilingi aribwa n’abahanzi bakibagirwa abategura ibitaramo kandi nabo bakeneye kuyaryaho.


Kinyarwanda
English
Swahili









