Chris Brown yatanze ingwate ya miliyoni 5 z’ama-pound y’ingwate ngo arekurwe
Umuririmbyi w’Umunyamerika w’indirimbo za R&B, Chris Brown, ku wa Gatatu yarekuwe by’agateganyo mu rubanza aregwamo ihohoterwa, asabwa kwishyura ingwate ingana na miliyoni 5 z’ama-pound ku rukiko rwo mu Bwongereza.
Nk’uko umucamanza yabitangaje, hashingiwe ku mabwiriza y’ifungurwa rye ry’agateganyo, Chris Brown w’imyaka 36 wahawe igihembo cya Grammy, yemerewe gukomeza gahunda ye y’igitaramo mpuzamahanga giteganyijwe gutangira ku itariki ya 8 Kamena i Amsterdam.
Umucamanza yongeyeho ko niba uwo muririmbyi atagarutse mu Bwongereza, aho afite ibitaramo byinshi kuva ku itariki ya 15 Kamena, amafaranga miliyoni 5 z’ama-pound yatanzwe nk’ingwate azafatirwa.
Nk’uko ikinyamakuru DAILY POST kibitangaza, Chris Brown, utari mu rukiko mu gihe haburanwaga ku ifungurwa rye ry’agateganyo, ategerejwe no gutaramira i Burayi harimo n’u Bufaransa, ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2025.
Yarezwe icyumweru gishize icyaha cyo “gukomeretsa umuntu bikabije ku bushake,” kijyanye n’ihohoterwa bivugwa ko ryabayeho, aho uwo wakorewe icyaha yakubiswe inshuro nyinshi n’icupa, akaza gukurikirwa agaterwa ibipfunsi n’amaguru.
Iryo hohoterwa rikekwaho ko ryabereye mu kabari kari muri Hanover Square i Londres ku itariki ya 19 Gashyantare 2023, mu gihe Chris Brown yari mu rugendo rw’ibitaramo mu Bwongereza.
Polisi yamufashe mu rukerera rwo ku itariki ya 13 Gicurasi, mu nyubako y’inyenyeri eshanu iri mu mujyi wa Manchester mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Bwongereza, nyuma y’uko bivugwa ko yari ahageze akoresheje indege ye bwite.
Umucamanza Tony Baumgartner wo mu rukiko rwa Southwark Crown Court i Londres, ubwo yategekaga ko arekurwa by’agateganyo, yasabye ko ashyikiriza pasiporo ye igihe cyose atari mu rugendo.
Baumgartner yavuze ko uwo muririmbyi agomba kuba ahantu hazwi n’urukiko kandi atemerewe gusubira mu kabari havugiwe ihohoterwa cyangwa kuvugana n’uwo bikekwa ko yakorewe ihohoterwa, witwa Abraham Diah.


Kinyarwanda
English
Swahili









