Chriss Eazy ategerejwe i Kampala kuri ‘Saint Valentine’

Jan 24, 2025 - 22:53
 0

Umuhanzi Chriss Eazy, agiye gusubira i Kampala, muri Uganda, mu gitaramo azakorerayo ku munsi w’abakundana, tariki ya 14 Gashyantare, aho azataramira ahitwa Nomad Bar & Drill.

Ni ku nshuro ya kabiri azaba agiye gutaramira muri Uganda, nyuma y’igitaramo cya mbere yahakoreye mu Ugushyingo 2024 nacyo cyabereye mu mujyi wa Kampala.

Chriss Eazy ubwo aheruka muri Uganda yari yagiye mu gitaramo ‘Iwacu Heza’ gihuriza hamwe Abanyarwanda, Abarundi n’Abafumbira bo mu gihugu cya Uganda cyabaye ku itariki 01 Ugushyingo 2024.

Ku itariki 14 Gashyantare 2025, ku munsi w’abakundana uzwi nka ‘Saint Valentine’ uyu muhanzi azahurira ku rubyiniro n’abandi bahanzi, aba-DJs ndetse n’abashyushyarugamba bo muri iki gihugu nka DJ Atah, DJ Kerb, Benji, Urban Ratibu n’abandi.

Chriss Eazy kenshi avuga ko Uganda ahafata nko mu rugo ha kabiri kuri we kuko yahabaye igihe kitari gito mu bwana bwe, cyane ko ariho yanasoreje amashuri abanza mu 2015.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.