Urukiko rwahaye rugari Drake ku masezerano Kendrick Lamar afitanye na Universal Music Group

Apr 4, 2025 - 14:44
 0

Ikirego Drake yarezemo mugenzi we Kendrick Lamar amushinja kumusebya mu ndirimbo Not Like Us cyahinduye isura, aho Urukiko rwahaye uburenganzira Drake yo kwinjira mu masezerano Lamar yagiranye na Universal Music Group yamamaje iyi ndirimbo.

Umuraperi Drake yari yasabye kopi z’amasezerano yose ya Kendrick Lamar na Universal Music Group (UMG) n’amakuru ajyanye n’imishahara n’uduhimbazamusyi by’abayobozi bakuru muri iki kigo gikora ibijyanye n’umuziki.

Drake asaba impapuro zirimo amasezerano yose hagati ya UMG na Kendrick Lamar n’amakuru ku mishahara n’amakuru ajyanye n’amafaranga y’uduhimbazamusyi by’abayobozi bakuru b’icyo kigo cy’umuziki, kuva mu 2020.

Ku rundi ruhande, UMG yanze icyo cyifuzo ivuga ko uwo murimo uhenze kandi uzatwara igihe cy’ubusa kuko ayo makuru afitanye isano n’ubucuruzi bwabo, cyane ko urubanza rushobora no guteshwa agaciro.

Drake yasabye ibi byose mu gihe amaze iminsi mu nkiko ashinja UMG kumuharabika, binyuze mu kwemera gufasha Lamar kumenyekanisha iyi ndirimbo Not Like Us yamushinjemo ibintu bitandukanye birimo no gukunda abana b’abakobwa batarageza imyaka y’ubukure.

Hagati aho, UMG iheruka nayo gutanga ikirego ivuga ko ibyo Drake ayishinja atari byo ahubwo ari ugushaka kwikura mu isoni kuko ikirego cye nta shingiro gifite, bityo ikirego cye cyateshwa agaciro.

Iburanisha ku cyifuzo cyo gutesha agaciro ikirego cya Drake, riteganyijwe kuba ku wa 30 Kamena uyu mwaka.

Drake na Lamar batangiye guhangana biciye mu ndirimbo mu 2024, ariko biza kurangira Lamar amwandagaje, nyuma Drake ahita yiyambaza inkiko avuga ko uyu mugenzi we yamubeshyeye mu ndirimbo ze cyane cyane Not Like Us.

Apr 4, 2025 - 14:49

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.