issa
Abo mu muryango wa Ishimwe Vestine bahakanye ibya gatanya

Nov 19, 2025 - 08:39
 0

Publicity Stunt ni igikorwa gitegurwa mu rwego rwo kurangaza abantu bakaba bahugiye ku muhanzi cyangwa se icyamamre runaka. Icyo gikorwa kigira uko gitangira, abari bukigiremo uruhare n'uko kizarangira. Kandi igikorwa kigomba kuba bizagorana gutahura ko nyiracyo yabeshyaga, mbese ashyira abantu mu rujijo.

Mu gihe ku mbuga nkoranyambaga ababonye amakuru y’uko Ishimwe Vestine yaba ari mu nzira za gatanya, abo mu muryango we ahubwo bavuze ko umugabo we amukumbuye dore ko ari nawe wamuherekeje ku kibuga cy’indege I Kanombe ubwo berekezaga muri Canada mu bitaramo.

Umwe mu bantu ba hafi ya Ishimwe Vestine wanze ko amazina ye ajya hanze yavuze ko abantu badakwiriye kurangazwa na buriya butumwa ahubwo bakwiriye gushyira umutima ku butumwa batanze mu bitaramo byabereye muri Canada’Yebo Live Concert’.

Yanavuze ko atabura kwemeza ko ubwo butumwa butabura gusohoka mu gihe Vestine&Dorcas bitegura gushyira hanze indirimbo bise’Usisite’.

Yavuze ko buriya butumwa bugamije gushitura abantu, noneho indirimbo ikazasohoka Vestine&Dorcas bari mu mitwe y’abanyarwanda aho bari hose ku isi.

Undi muntu ufatwa nk’inkoramutima ya Vestine yasobanuye ko imishinga yo gutandukana itari vuba rwose ahubwo ko idrissa arajwe ishinga no kwakira umugore we dore ko amukumbuye.

Muri rusange abo mu muryango wa Ishimwe Vestine bahuriza ku kuba urugo rwabo rubanye neza aho batuye mu karere ka Kicukiro muri Kanombe. Icyakora bamara impungenge abibaza niba umugabo we bitamubabaza kuko yamaze kumenyera uko ibyamamare bibaho mu isi y’amakuru yiganjemo gutwika.

Uko Publicity Stunt itegurwa mu isi y'imyidagaduro

Babanye neza ibindi ni ukurangaza abafana