Bisobanuye iki kuba Perezida Kagame yakwitabira igitaramo cya The Ben na Bruce Melodie?
Mu ijoro ryo ku wa 29 Ukuboza 2025 muri Kigali Convention Center Perezida Paul Kagame yasangiye n'abarenga 2000. Habonetse amashusho y'amasegonda 12 The Ben ari kuganira na Perezida Kagame. Yaramutumiye mu gitaramo cyo ku wa 01 Mutarama 2026 noneho ariko Perezida Paul Kagame yahaye umugisha icyo gitaramo. Ariko se azakitabira ? Bisobanuye iki aramutse akitabiriye. Turebere hamwe ubusesenguzi.
Harabura amasaha make abanyarwanda bagashyira umutemeri ku nkangara yamaranye iminsi 365 umwaka wa 2025. Mu ijoro ryo ku wa 01 Mutarama 2026 abakunda muzika nyarwanda bazahurira muri Bk Arena mu gitaramo cya The Ben na Bruce Melodie.
Ni igitaramo cyasasiwe n'ihangana ruteguye mu mujyo w'ubucuruzi. Byari inzozi ku bakunda umuziki nyarwanda kubona ko ihangana ryavamo amafaranga bityo n'umuziki ugakomeza gutera imbere.
Kuri ubu buri wese aribaza niba Perezida Paul Kagame azitabira kiriya gitaramo mu rwego rwo guha umugisha umuziki nyarwanda.
Perezida Kagame ni inshuti y'Abahanzi ndetse imibare n'ibimenyetso byerekana ko ari we watumye hajyaho Minisiteri y'Urubyiruko n'iterambere ry'ubuhanzi.
Mbere ubuhanzi bwariragiraga bukicyura none ubu hari ababishinzwe kandi mu isi ikataje mu iterambere , ubushake bwa politiki bubanziriza ibindi byose mu iterambere.
Perezida Kagame mu cyerekezo kirambye yatumye hubakwa ibikorwa remezo by’ingenzi birimo Bk Arena iri kwiganwa mu karere k'Afurika y'iburasirazuba ndetse ikaba iri mu bikururira abahanzi bafite amazina ku ruhando mpuzamahanga kwemera guhabwa make bakaza kuhataramira.
Tugarutse rero ku ngingo y'inkuru, The Ben yatumiye Perezida Paul Kagame mu gitaramo. Icyakora kugirango yitabire ubutumire runaka abashinzwe ibikorwa 'Protocol team ' harebwa ku bintu byinshi ariko turebe bibiri by'ingenzi.
Icya mbere ni ibiri imbere mu ngengabihe bijyanye n'inshingano z'akazi'official duties' icya kabiri ni ibikorwa bizamura isura y'u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga 'Global Conferences '.
Duhereye kuri izi ngingo ebyiri rero dusanga The Ben yaratinze gutumira umukuru w’igihugu bitewe nuko gahunda ze ziba zarateguwe kare.
Icyakora kuko Perezida Paul Kagame akunda urubyiruko kandi akaba ahora akora icyaruteza imbere, niyo ataboneka hari igihe yakohereza intuma .
Bitabaye undi wamuhagararira ni ufite ubuhanzi mu nshingano ari we Minisitiri Utumatwishima kandi yanemeye ko azitabira kiriya gitaramo.
Ariko rero Perezida Paul Kagame aramutse yitabiriye yaba atangije ikiragano gishya cy'ihangana ry'ubucuruzi mu muziki.
Ni umuyobozi wumva neza ibijyanye n'ubucuruzi kuko ku wa 29 Ukuboza 2025 muri Kigali Convention Center yabwiye abarenga 2000 ko ibintu byose abanyarwanda bakora bajye batekereza ubucuruzi ndetse ababwira ko u Rwanda ibyo rukora byose rushyira imbere ubucuruzi.
Byaba ari agaciro gakomeye ku muziki nyarwanda kubona Perezida Paul Kagame mu gitaramo cya The Ben na Bruce Melodie kuko nibura abashoramari babona ko bya bintu igihugu kibishyigikiye noneho umuhanzi agaciro ke kakazamuka.
Kuva ubwo rero umuhanzi yaba abaye umunyagitinyiro yajya atekereza gukora igitaramo ntagorwe no kubona abafatanyabikorwa kuko kiriya gitaramo kizaba cyahumuye abashoramari bose.
Ni urugendo rushya mu mateka y'umuziki nyarwanda ariko kandi rukeneye gushyigikirwa n'inzego zose kuko igitaramo gitanga akazi, gitanga ibyishimo, kiberamo ubucuruzi kandi ni nabwo buryo bwiza bwo kwereka amahanga ko u Rwanda rushoboye mu buhanzi.


Kinyarwanda
English
Swahili









