issa
Biratangaje! Buri muhanzi uzaririmba muri Iwacu Muzika yakoranye indirimbo na Juno Kizigenza

Jun 28, 2025 - 10:13
 0

Abakunzi b'umuziki mu Rwanda bategerezanyije amatsiko ibitaramo bizenguraka intara zose z'igihugu bya Iwacu Muzika 2025, bizataramamo abahanzi bakuru mu muziki w'u Rwanda ndetse n'abato.

Ibi bitaramo bizatangira ku wa 05 Nyakanga bisozwe ku wa 16 Kanama 2025, bikazagera mu turere turindwi two mu ntara enye z'igihugu turimo Musanze, Gicumbi, Nyagatare, Ngoma, Huye, Rusizi na Rubavu.

Abahanzi barindwi barimo King James, Riderman, Juno Kizigenza, Bulldogg, Ariel Wayz, Kivumbi King, na Nel Ngabo ni bo bazataramira abakunzi b'umuziki muri ibi bitaramo bigiye kuba ku nshuro ya gatandatu.

Nyuma y'uko umuhanzi Kevin Kade yikuye muri ibi bitaramo agahitamo kuzitabira ibya 'Rwanda Convention' bizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaje guhita asimbuzwa umuraperi Bulldogg, bituma ibi bitaramo bisigaramo abahanzi bose bakoranye indirimbo na Juno Kizigenza na we uzaba abirimo.

Juno Kizigenza yakoranye indirimbo 'Away' na Ariel Wayz, mu gihe aba bahanzi bombi bari mu munyenga w'urukundo, Kizigenza kandi yakoranye indirimbo 'Jaja' na Kivumbi King. Izi ndirimbo zose zabaye nini mu muziki w'u Rwanda ndetse ukongeraho na 'Puta' yakoranye n'umuraperi Bulldogg, nayo yabaye nini cyane.

Uyu muhanzi kandi yakoranye indirimbo 'Kawooma' na Nel Ngabo.

Juno Kizigenza kandi yakoranye indirimbo na King James, yitwa 'You' akorana na Riderman, 'My Wife' ndetse kandi Bulldogg we bakaba banafite indi ndirimbo yitwa 'Overdose', izi zikaba ziri kuri album 'Yaraje' ya Juno Kizigenza yagiye hanze mu 2023.

Muri izi ndirimbo uyu muhanzi yakoranye na bagenzi bose bari kumwe muri ibi bitaramo, indirimbo nka 'Away', 'Jaja', na 'Puta', bigaragaraga ko zizatigisa abakunzi b'umuziki yaba ari we uziririmbye cyangwa igihe bagenzi be bazikoresheje ku rubyiniro.

Abahanzi bose bari muri ibi bitaramo bakoranye indirimbo na Juno Kizigenza 

Reba zimwe mu ndirimbo Juno yakoranye na bagenzi be 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Biratangaje! Buri muhanzi uzaririmba muri Iwacu Muzika yakoranye indirimbo na Juno Kizigenza

Jun 28, 2025 - 10:13
Jun 28, 2025 - 10:31